Burera: Abatuye mu birwa barashima kigo nderabuzima bubakiwe

Yanditswe na Kuwa 16/08/2017, Saa 09:20:34 Yasuwe inshuro 214

Abaturage batuye mu birwa byo mu kiyaga cya Burera ,mu karere ka Burera baremeza ko ubu noneho icyizere cyo kubaho kigiye kwiyongera kubera ko begerejwe ikigo nderabuzima.

Ibi bikaba babigaraza mu gihe mbere umubare munini barwaraga bagahera mu nzu kubera kutagira aho bivuriza. Ibi kandi bikiyongeraho ko abantu bapfaga bazize uburwayi, ababyeyi bakabyarira mu ngo zabo bitewe n’uko byabasabaga kwambuka hakurya bajya gushaka ahari ibitaro ugasanga babyariye mu mazi none kuri ubu ngo baravurwa mu buryo buboroheye.

Aba baturage basaga 415 bashimira ubuyobozi bw’igihugu ngo ko bukomeje kubaha ibikorwa remezo by’ibanze; by’umwihariko bakaba bishimira ikigo Nderabuzima begerejwe bavuga ko mbere bahuraga n’ingaruka nyishi kubera kubura aho bivuriza.

Mu buhamya bw’aba baturage bo mu birwa bya Burera bagira bati:”Iki kigo nderabuzima kitaraza umubyeyi yafatwaga n’inda tukabura uko tubigenza, umwana yakurembana ugashoberwa, wavuga ngo reka nambuke wagera mu mazi ugahura n’umuhengeri ukamugarukana atavuwe kandi yarembye akaba yanapfa."

"Umubyeyi nawe ufashwe n’inda tukamujyana mu gicuku hakurya kandi ufite umpungenge ko mushobora kurohama mwese mu mazi n’umwana yaragiye kwibaruka mukabura ubuzima.”

Aba baturage bo mu birwa bya Burera bakaba bavuga ko bafite imbogamizi ikomeye n’ubwo bahawe ikigo nderabuzima kibafasha muri serivisi z’ubuvuzi.

Aha bakaba bifuza ko umuganga bafite ya kubakirwa icumbi aho mu birwa bya Burera, kuko abavura agataha ugasanga n’ijoro babuze ubitaho, bityo bagategereza igihe muganga azagarukura nyamara hari n’umurwayi ushobora kuremba mu masaha y’ijoro.

Aba baturage bakaba bavuga ko ubu bari kubyaza umusaruro ikigo nderabuzima bahawe bitabira uburyo bwo kuboneza urubyaro batavunitse bambuka, gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, ndetse bakaba biteguye ngo no gutanga umusanzu wabo mu kubaka icumbi rya muganga wabo.

Inkuru ya rwandadailynews.com

 


      

Tanga igitekerezo

-->