Bujumbura: Ntibaramenya uko amatara ayobora imodoka "Feu Rouge" akora

Yanditswe na Kuwa 30/08/2017, Saa 07:52:38 Yasuwe inshuro 346

Ibimenyetso bishya by’amatara bifasha mu rujya n’uruza rw’abantu n’imodoka (feu rouge) mu mugi wa Bujumbura birashimwa n’abantu benshi gusa ariko ngo biteye urujijo benshi mu batarashobora kumenya imikorere yabyo.

Ibyo bimenyetso bigizwe n’amabara y’ubwoko butatu budasa, ayatukura, ayasa n’icyatsi kibisi ndetse n’ayajya gusa n’umuhondo.

Nubwo buri bara rifite icyo risobanura ,abenshi mu bagenda mu modoka n’abagenda n’amaguru mu mugi ntibaramenyera imikorere y’ibyo bimenyetso aho usanga nk’abanyamaguru kugirango bambuke umuhanda batomboza bigatuma bahura n’ibyago by’impanuka.

Ingorane zo gutahura imikorere y’ayo matara azwi nka feu rouge zifitwe kandi na bamwe mu batwara imodoka kuko umwe mu bavuganye na BBC yemeje ko buri munsi yibeshya kubera kutamenya imikorere y’aya matara.

Yagize ati:"Iyo mbonye hatse itara ritukura ndagenda" , "iyo naho mbonye hatse irisa n’icyatsi kibisi ndahagarara"

Abagenda umujyi wa Bujumbura bavuga ko batamenyereye ibya feu rouge bityo bakavuga ko bifuza ko leta yabafasha ikabasobanurira uko zikora.

 


      

Tanga igitekerezo

-->