Abahinzi babimenye nkongwa ntaho yagiye-MINAGRI

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 27/04/2018, Saa 09:04:46 Yasuwe inshuro 996

Ubwo mu karere ka Bugesera hafungurwaga ku mugaragaro umushinga wa Hinga Weze uterwa inkunga n’umushinga w’abanyamerika,umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bwana Fulgence Nsengiyumva yasabye abaturage n’abahinzi muri rusange ku menya ko nkongwa ntaho yagiye.

Fulgence Nsengiyumva, yabwiye abahinzi ko nkongwa ntaho yagiye ndetse ko ari ikiza cyateye muri Africa yose.

Yungamo ati:"Ikiza ni uko tuyizi ,tuzi uburyo irwanywa kandi dufite imiti yo kuyirwanya,harimo uburyo bwo kuyitoragura n’uburyo bwo kuyitera imiti byose birahari."

Akomeza avuga ko uyu mushinga wa Hinga Weze mu byo ugamije harimo no kurwanya kongwa.

Ati:" Imiti irahari uburyo bwo gusaba abafatanyabikorwa bose n’abaturage muri rusange tukayitoragura tukayitwika nk’uko bikorwa ariko ndongera mbisubiremo ntidutekereze ngo wateye ibigori nta nkongwa ihari ,nkongwa irahari ahubwo dukomeze uburyo bwo kuyirwanya."

Nkongwa ikunze kwibasira amasaka n’ibigori

Ku kibazo cy’imiti abaturage bavuga ko idashobora guhangana na nkongwa ,Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yizeza abaturage ko hari uburyo bwitezweho kugaragaza uko umuti nyawo ukoreshwa.

Ati:"Hari uburyo abahinzi bafashwa kurwanya kongwa ,mu buryo bwa koperative abantu bakishyira hamwe bagashaka amafaranga bakagura umuti ariko iyo havutse ikibazo gikomeye n’ubuyobozi bubigiramo uruhare kugira ngo butange ubwo bufasha kongwa irwanywe ku buryo bugaragara."

Nkongwa ikunze kwibasira cyane ibihingwa birimo ibigori ndetse n’amasaka akaba ari icyorezo kiri muri Afurika yose .


      

Tanga igitekerezo

-->