Bugesera:Goronome aravugwaho kwima ibyangombwa abafite amatanura kuko nawe akora uwo murimo

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 23/07/2018, Saa 14:22:18 Yasuwe inshuro 725

Ni abaturage batuye mu Murenge wa Shyara, Akagari ka Kabagugu, umudugudu wa Ngaruye, bavuga ko goronome w’umurenge Rudahangarwa Ignas yatambamiye kubona ibyangombwa byo gutwika amatafari mu matanura yabo, abitewe n’uko ngo hari andi matanura abarizwa ahitwa i Musasa afitemo imigabane.

Aba baturage bibumbiye muri Shyara Imvestiment Company ibumba amatafari ahiye ikanayatwika, bavuga ko kuva mu mwaka wa 1999 Company yabo yari ifite ibyangombwa biyemerera gukora.

Aho byamaraga imyaka ine, bakagenda babyongeza nta mananiza abayemo. Gusa ngo mu mwaka wa 2014, muri uyu Murenge wa Shyara haje kuzanwa goronome mushya witwa Rudahangarwa Ignace, ngo atangira kugirana ubufatanye n’abatwikaga amatafari ahiye ahitwa i Musasa naho muri uyu Murenge.

Mu mwaka wa 2017, ubwo ibyangombwa by’iyi Company ya Shyara imvestement ngo byari birangiye, bagiye gusaba kubyongerera igihe, maze ngo uyu Goronome arabitambamira.

Callixte umuyobozi wa Shyara investment

Bakavuga ko ngo yabatse n’ibihumbi magana acyenda (900.000 Frws) ngo abibongerere ariko barayamwima. Nabo ntiyabibongerera bitewe n’uko bayamwimye, no kuba kandi ngo afite imigabane muri bagenzi b’iyi Company nabo batwika amatafari ahiye i Musasa.

Ubwo umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com yageraga aho aba baturage batwikiraga matafari ahiye, aba baturage bamubwiye ko uyu goronome ngo yabahagaritse gutwika, kandi akaba adasiba kubacisha amande umunsi ku munsi.

Bagatanga urugero banerekana inyemezabwishyu baciriweho amande angana na 1.150.000 Frws umunsi umwe, ibintu bafata nko kubapyinagaza.

Mbonimpaye Callixte uyobora Shyara Imvestiment Company ati:” Perezida wa Repubulika niwe wenyine waturenganura rwose tugahabwa ibyangombwa.
Turambiwe gupyinagazwa bene aka kageni. Umwaka urashize dusaba kongererwa ibyangombwa, ariko goronome akabitambamira kubera inyungu ze bwite afite hariya hirya muri koperative ibumba amatafari nkatwe. Amaze kubitambamira nagiye no kubisaba muri Minisiteri, abimenye atangira kumpiga bukware kugeza n’ubwo bamfungiye mu kigo cy’inzererezi. Intandaro ya byose ariko hari amafaranga ibihumbi Magana acyenda tutamuhaye yatwatse ngo atwongerere ibyangombwa, ariko turayamwima.”

Aba baturage bibaza impamvu ngo uyu mugoronome abarenganya akabima ibyangombwa byo gutwika amatanura, nyamara ngo aho afite imigane, bo bagakomeza gukora nabo ntabyangombwa bafite, bagasaba inzego zitandukanye kubarenganura bagahabwa icyangombwa kibemerera gukora nkuko bari bagisanganwe uyu goronome ataraza muri uyu murenge.

Agoronome ngo yimana ibyangombwa kuko nawe afite itanura

Ku Murongo wa Telefoni igendanwa goronome w’umurenge wa Shyara Rudahangarwa Ignace yabwiye umunyamakuru ko ibyo aba baturage bavuga ari ibinyoma.

Ati:” ibyangombwa bavuga, twabasinyiye sukuveri. Bagomba kuyijyana ku karere ngo babahe ibyangombwa bibemerera gukora kuko aribo babitanga. Ntabyo bakoze rero ibindi ni amatakirangoyi.”

Abajijwe ku bijyanye no kuba afite imigabane mu batwika amatafari ahiye, yewe n’amafaranga ibihumbi 900.000 bamushinja ko yabatse bayamwima nawe agatambamira kubona ibyangombwa, ati:” barabeshya nta migabane mfitemo. Nshaka gutwika amatafari nasezera ku kazi. Ayo mafaranga bavuga se bakubwiyeko bayampaye? (abaza umunyamakuru.) Byose ni amatiku hejuru y’uko badashaka kubahiriza amategeko.”

Uyu muyobozi avuga ko kuba aba baturage bavuga ko hari abababumba badafite ibyangombwa kandi ntibacibwe amande kuko afitemo imigabane ataribyo kuko nabo bayacibwa kandi ngo babikora ari ukwiyiba.

Anavuga ko kuba hari uvuga ko yigeze gufungirwa mu kigo cy’inzerezi, ngo yari yari afite ibyo akurikiranyweho.

Umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com mu gushaka amakuru y’impamo yavuganye n’umukozi ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere mu karere ka Bugesera Mukunzi Emile maze avuga ko kuba aba baturage bavuga ko babangamiwe no kubona icyangombwa mu gihe kingana n’umwaka atabizi kuko dosiye yabo yayibonye mu cyumweru gishize kandi bitarenze iminsi 3 ngo bazaba babonye uruhushya rubemerera gukora.

Ati:” iyo Company ndumva nyizi, ariko dosiye yabo nyibonye vuba aha mu kwezi kwa 6. Ibyo bindi byo mu mwaka ushize cyangwa kuba baba babangamirwa n’umuyobozi ntabyo kandi ndumva byaba binavuguruzanya. Kuko nta bwo yababangamira ngo narangiza abasinyire ngo baze tubahe icyangombwa. Abo baturage nabaha icyizere ko icyangombwa cyabo bazaba bakibonye bitarenze iminsi 3.”

Abaturage basaga 6000 bakuraga amaramuko muri uku kubumba amatafari no kuyatwika bavuga ko kuba batakihakora, byabagizeho ingaruka zirimo kutabona ubwisungane bwo kwivuza no kubura icyo kurya bagasaba inzego zibishinzwe kubarenganura.

Ubusanzwe iteka rya Minisitiri NO 003/MINIRENA/2015 ryo kuwa 24/04/2015 rigena uburyo bwo gusaba, gutanga no gukoresha impushya z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri.

Mu ngingo ya 3 y’iri tegeko, iteganya ko usaba uruhushya rw’ubucuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa urwa kariyeri yuzuza inyandiko zabugenewe zishyirwaho n’ikigo.

Izo nyandiko zigomba kuba nibura zikubiyemo ibi bikurikira: Umwirondoro w’usaba, aho yifuza gukoreramo imirimo, inyandiko igaragaza imirimo izakorwa, uko izakorwa n’amafaranga azayatangwaho, uburyo n’igihe buri gikorwa kizakorwa, ishoramari riteganijwe n’ikigaragaza aho rizaturuka, n’inyandiko zigaragaza ko nta mwenda w’imisoro.

Ingingo ya 4 kandi y’iri tegeko ivuga itangwa rya dosiye isaba uruhushya rw’abucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa cyangwa urwa kariyeri.

Dosiye isaba ishyikirizwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge iyo hasabwa uruhushya rwo gucukura kariyeri nto hadacuruzwa ibiyivuyemo, umuyobozi w’akarere akagenerwa kopi.

Ingingo ya 8 kandi iteganya amafaranga ibihumbi mirongo itanu ( 50.000) yo gusaba uruhushya rwo gucukura kariyeri hacuruzwa ibiyivuyemo.

Iyo umuntu yujuje ibisabwa bitarenze iminsi 30 aba yabonye icyemezo. Iyo amze kukibona kandi shyishyura amafaranga ibihumbi Magana abiri (200.000) mbere y’uko agitwara. Iri tegeko rinateganya n’ibihano kukora nta byangombwa birimo gucibwa amande kuva ku bihumbi ajana (100.000) kugera kuri miliyoni imwe y’u Rwanda (1.000.000).

Ibiro by’umurenge wa Shyara

Emmanuel Rukundo/ RDN


      

Tanga igitekerezo

-->