Bugesera:Bafite ikizere ko umusaruro w’Ubuhinzi uziyongera kubera gahunda ya Hinga Weze

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 1/05/2018, Saa 16:35:33 Yasuwe inshuro 887

Abahinzi bo mu karere ka Bugesera baravuga ko bafite ikizere cy’uko umusaruro wabo uziyongera kuko Umushinga Hinga Weze uje kubigisha uko uburyo bushoboka bwabafasha kongera umusaruro.

Kuri uyu wa 26 Mata nibwo mu karerre ka Bugesera hafunguwe ku mugaragaro umushinga Feed the Future Rwanda ’Hinga Weze’ bibera ku biro by’umurenge wa Gashora.

Seraphine umuhinzi wo muri aka karere avuga ko kuva mu kwezi kwa mbere kwa 2018,umushinga Hinga Weze watangiye kubahugura kandi ngo byatangiye gutanga ikizere ko bazabona umusaruro uhagije.

Yagize ati :"Yaraduhuguye nk’abahinzi iduhugura ibijyanye n’ubuhinzi bwongera umusaruro ,twahuguwe uburyo bategura umurima duhugurwa uburyo batera ,barobanura imbuto hagaterwa imbuto z’indobanure ndetse ubungubu turi abahinzi b’intangarugero ,twigishijwe uburyo dukoresha ifumbire yaba imborera n’iyo mu ruganda twigishijwe uburyo ufata neza umusaruro "

Akomeza avuga ati:"Nkanjye uhagaze aha nahuguwe uburyo bahinga ibijumba bugezweho ,ubu nejeje ibijumba ,ikijumba kimwe gipima ibiro bibiri, ubu ndi kugaburira abanyeshuri.

Yongeraho ati: "twajyaga duhinga ibijumba ugasanga ni duto n’utwo gutunga umuryango natwo dutahagije, ariko aho Hingaweze iziye yaraduhuguye nk’abahinzi ubu ndi kurwego rushimishije,ni ukuvuga ngo Hinga weze yaje ikenewe "

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi bwana Fulgence Nsengiyumva avuga ko Hinga weze ifite ibice bitandukanye bigamije guteza imbere umuhinzi.

Ati:Harimo kongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’ubworozi cyane cyane ku ngo zifite amikoro macye nk’abantu bafite ubutaka bukeya ariko bushobora kubyazwa umusaruro. Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano ifite hari ibintu bikomeye birimo gufatanya n’abahinzi n’aborozi kugirango tubonere abanyarwanda ibiribwa bihagije ari byo by’uko twongera umusaruro tugafatanya n’abafatanyabikorwa nk’uyu mushinga wa hinga weze"

Umushinga wa Feed the Future Rwanda ’Hinga Weze’ uterwa inkunga n’umuryango w’abanyamerika wita ku bikorwa by’iterambere USAID,ukazamara igihe kigera ku myaka itanu ufasha cyane cyane,abahinzi bato kongera umusaruro no kuwukoresha neza mu kurwanya imirire mibi.

Peter Vrooman na Fulgence Nsengiyumva PS wa MINAGRI ubwo batangizaga Hinga weze muri Bugesera
Daniel Gies umuyobozi wa Hinga weze

      

Tanga igitekerezo

-->