Bugesera:Abanyonzi barasabwa kwirinda gutwara abanyabyaha

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 7/11/2017, Saa 07:45:02 Yasuwe inshuro 346

Umuyobozi wa Polisi muri Bugesera yasabye abanyonzi gushishoza kugira ngo birinde gutwara abanyabyaha.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera w’agateganyo, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Ntaburana yakanguriye abatwara abagenzi ku magare bakorera mu murenge wa Nyamata kurangwa n’ubushishozi kugira ngo birinde gutwara abagiye gukora ibyaha cyangwa abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge.

CIP Ntaburana yabwiye abo Banyonzi bibumbiye mu Ishyirahamwe bise Cooperative de Transport à Velo de Nyamata (COTAVENYA) ko bamwe mu batunda ibiyobyabwenge na magendu batwarwa na bamwe mu bakora iyo mirimo yo gutwara abagenzi ku magare; kandi yongeraho ko bamwe babatwara bazi neza ko bafite ibintu bibuzanyijwe; abandi bakabatwara batabizi biturutse ku kutagira ubushishozi.

Yababwiye ati,"Mu bakiriya banyu hashobora kubamo abanyabyaha. Ntitubabwira ngo mujye musaka umutwaro w’umugenzi; ariko mukwiriye kugira amakenga n’ubushishozi kugira ngo mwirinde kuba ibikoresho by’abanyabyaha. Igihe cyose mugize uwo mukekaho ibikorwa binyuranyije n’amategeko mugomba kubimenyesha Polisi mu maguru mashya kugira ngo afatwe; cyangwa mukabimenyesha izindi nzego zibishinzwe zibari hafi."

Yagize kandi ati,"Iyo hagize ikintu gihungabanya umutekano; bigira ingaruka ku ituze n’amahoro bya rubanda. Ni yo mpamvu buri wese akwiriye kwiha umukoro wo gufatanya n’abandi gukumira no kurwanya icyahungabanya umutekano w’igihugu n’abagituye."

CIP Ntaburana yabasabye kwirinda ibyaha; byaba ibifitanye isano n’imirimo bakora, ndetse n’ibindi muri rusange; aha akaba yarababwiye ko icyo basabwa ari ugutangira amakuru ku gihe yerekeye ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kugira ngo inzego zibishinzwe zigikumire cyangwa zifate abagikoze.

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa COTRAVENYA, Nizeyimana Janvier yabwiye bagenzi be ati," Iyi mirimo idutunze ikanadutungira imiryango tuyikora nta nkomyi kubera ko igihugu cyacu gifite umutekano usesuye. Ntitugomba gutwarwa umutima no gushaka amafaranga ngo twibagirwe cyangwa twirengagize ko ibyo dukora byose tubikesha kuba igihugu gifite umutekano. Tugomba rero kugira uruhare mu gukumira no kurwanya icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya. Ntihakagire uwigira ntibindeba; ahubwo twese dusenyere umugozi umwe mu kurwanya ikibi aho kiva kikagera."


      

Tanga igitekerezo

-->