Bob Marley Abarasta barazirikana tariki ya 11 Gicurasi yari muntu ki?

Yanditswe na Kuwa 12/05/2017, Saa 15:54:44 Yasuwe inshuro 244

Bob Marley amazina ye nya kuri ni Robert Nesta yabonye izuba tariki ya 06 Gashyantare 1945, atabaruka tariki ya 11 Gicurasi 1981 bivuze ko yitabye Imana afite imyaka 36 y’amavuko. Boby Marley afite akomoka mu gihugu cya Jamaican akaba umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo zo mu njyana ya Reggue.

Tariki ya 10 Gashyantare 1966 Bob Marley yashakanye na Alpharita Constantia wamenyekanye ku izina rya Rita Anderson. Icyakoze bivugwa ko yarafite abana benshi bakomotse ku bagore batatu yashatse nyuma ya Rita. Amakuru aturuka mu mateka atandukanye avuga ko Bob Marley yarafite abana bagera kuri cumi n’umwe aribo:

Sharon, Cedella David uzwi ku izina rya Ziggy", Stephen, Robert uzwi nka "Robbie", Rohan, Karen, Stephanie, Cedella Booker Julian, Ky-Mani, Damian, Icyakoze Bob Marley nyuma yo gupfusha se umubyara w’imyaka 70; igihe myaka 10 yarafite y’amavuko nibwo mama we Marley yashatse undi mugabo Edward Booker babyarana abana babiri aribo Richard na Anthony

Bob Marley inganzo ye yo kuririmba yifashishije gitari yayitangiye mu 1963 muri itsinda rya Wailers bafatanyije na Lee Scratcg Perrt wabafashaga gutunganya amajwi

Iri tsinda rya Wailers mu 1974 ryarushijeho kumenyekana mu njyana ya Raggae ubwo basohoraha umuzingo w’indirimbo cyangwa se Album yiswe Exodus ubwo bari mu Bwongereza byabafashije kugurisha album zigera ku bihumbi 75 mu byumweru mirongo 56.

Mu 1978 Boby Marlye n’itsinda rye ryaje ribica bigacika ubwo basohoraga indirimbo ya One Love kuri Album yiswe Kaya iriho n’izindi ndirimbo zamenyekanye nka Is this Love na Satisfy my soul.

Boby Marley mu buhanzi bwe yakuze aharanirako imyumvire ya Rastafari yatera imbere kandi ikagera kure hashoboka.Ikindi kandi mu njyana ya Raggue yakomeje guharanira kuririmba ibijyanye n’urukundo ndetse no koroherana abantu bakabana mu mahoro.

Bob Marley uretse kumenyekana ku njyana ya Raggue yari umuyoboke w’icyo bise imyumvire ya Rastafari yari ikomeye mu bahanzi b’injyana ya Raggue.

Icyakoze Bob Marley mu buhanzi bwe yakomeje guhamagarira abantu kwirinda kuvangura abantu kandi bagaharanira urukundo n’amahoro.Ibi byatumye ahababwa ibihembo byinshi kandi bifite agaciro kenshi. Gusa mu gusoza urugendo rw’ubuzima bwe, bivugwa ko yatwewe uburwayo n’ibiyobyabwenge yakunze gufata.

 Gildas Magera


      

Tanga igitekerezo

-->