Birimaniya: Abayisilamu barasaba bagenzi babo bo ku isi kwamagana akarengane bakorerwa

Yanditswe na Kuwa 5/09/2017, Saa 17:03:11 Yasuwe inshuro 187

Uku gutotezwa gukorerwa imiryango y’abayislamu bo mu gihugu cya Birimaniya, itangiye gukara mu minsi icumi ishize ubwo, ingabo za Leta zatangiye guhiga bukware inyeshyamba bivugwa ko abayislamu bashyigikiye mu kuzana amatwara adasanzwe.

Imiryango yakomeje kwibasirwa n’aka karengane ni abatuye mu burengerazuba bwa Birimaniya muri Leta ya Rakhine bivugwa ko hari inyeshyamba z’abarohingyas iteka bahora bahanganye n’abapolisi.

Kugeza ubu imiryango y’abayislam ibarirwa mu Magana ngo bahunze igihugu cya Birimaniya kubera itotezwa bari gukorerwa, bakaba berekeje mu gihugu cya Bangladesh.

Ubu abo mu bwoko bw’abarohingyas bagera ku 8700 bahunze igihugu cya Birimaniya. Uyu mubare ukaba wujuje uwatangajwe n’umuryango w’abibumbye tariki ya 25 Kanama uyu mwaka wa 2017. Icyakoze hakaba hari n’abandi bagera ku bihumbi 20 bahagarikiwe ku mupaka, hakaba hibazwa uko bari buze kubaho.

Iyi miryango y’abayisilamu bo mu bwoko bw’abarohingyas bivugwa ko baba bakingirwa ikibaba n’abafite imyemerere y’ababudiste ari nabo bakekwa ko baba baragize uruhare mu bisasu bibiri byaturikiye ku mupaka wa Birimaniya.

Mohammad Irshad umwe mu bavurirwa mu gihugu cya Bangladesh yatangaje ko yakomerekejwe n’inkoni n’abasirikare bamusanze iwe, ngo abasirikare baraza mu nzu zacu bakarasa mu bisenge by’inzu ntacyo bakubajije nawe ugakiza amagara yawe.

Kuri uyu wa mbere hakaba hari hazindukiye imyigaragambyo ikaze yo kwamagana akarengane n’itotezwa rikorerwa imiryango y’abayislamu. Iyi myigaragambyo ikaba yaritabiriwe n’abayislamu bo muri Indonesiya ndetse no muri Tchetcheniya

Mu butumwa bwa Malala Yousafzai umukobwa muto w’umuyapakisitani wahawe igihembo cyiriwe Nobel yasabye Aung San Suu Kyi uyobora Birimaniya korohera iyi miryango y’abayislam iri mu gihugu ngo byaba biteye isoni hari ubwoko bw’abarohingyas mu gihugu cye kugeza ubu bagitotezwa.

Ni inkuru dukesha Euro news/Magera Gildas

 


      

Tanga igitekerezo

-->