Birangiye Radiyo Ubuntu butangaje ikuwe ku murongo

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 22/02/2018, Saa 16:05:28 Yasuwe inshuro 1539

Kuri iki gicamunsi mu masaha ya saa Cyenda nibwo Radio Amzing Grace yakuwe ku murongo wa FM yumvikaniraho mu gihe cy’iminsi 30 yose.

Abumvaga iyi radio muri aya masha babwiye Rwanda Daily News ko ibi byabaye ubwo Umuyobozi wayo Umunyamerika Gregory Brian Shoofo, yagiraga byinshi avuga ku ifungwa rya Radiyo ye gusa ngo yibandaga ku kuba yararenganyijwe ndetse ngo yiteguye kubiburana.

Umunyamakuru umwe wo mu Rwanda wageze aho iyo radiyo ikorera bikiba, yatangaje ko yabonye Gregory Shoofo yanuraga ibyuma mu kavura asa n’uzinze umunya.

Ibi byose byatewe no kuba Umuvugabutumwa Nicolas Niyibikora yanyujije kuri iyi Radiyo ikigisho yise Ubwiru akagereranya Umugore n’itorero, ku ikubitiro yabanje ku bibi bye, ariko ngo yagombaga no kuvuga ku byiza bye nk’uko yabibwiye Itangazamakuru.

Ibi rero byarakaje amashyirahamwe avugira abagore bituma bamwe baregera RMC- Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura maze hafatwa umwanzuro wo guhanisha Amazing Grace Christian Radio kumara ukwezi kose itumvikana,gucibwa amande ya miliyoni ebyiri z’amanyarwanda no gusaba imbabazi binyuze kuri iyi Radio bitarenze amasha 12 ariko byo ifunzwe bidakozwe.

Icyemezo cyo gukura Radio ku murongo cyaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2015 ubwo hahagarikwaga burundu Radiyo y’Abongereza BBC, ishami ryayo ry’Ikinyarwanda n’Ikirundi ku mpavu yo gushinjwa kubiba amacakubiri mu banyarwanda.

Iyi nkuru tuzakomeza kuyibakurikiranira mu gihe hari uruhande rurebwa n’iki kibazo rwaba rwifuje kugira icyo rubivugaho.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Napoleon   |   ku wa 23/02/2018, Saa 06:46

    Mwaramutse neza
    Mubyukuri nge sinzi amategeko ariko nge Mbona Radio ubwayo yararenganye cyane
    Hagombaga ikurikiranwa ryu uwatanze ikiganiro kuko si Radio yamutumye rwose ndetse bikaba Gufungisha Radio byatuma koko ibyo uwo mugabo yavuze bisa naho ari ukuri kdi ntaho bihuriye rwose
    Inzego zose zagombaga gukurikirana uriya wavuze biriya ariko radio ntifungwe rwose biriya byemezo nge sinabishigikiye na Gato rwose

  • 2

      |   ku wa 25/04/2018, Saa 11:07

    radio yarenganye mufate uwatanze igitekerezo

  • 3

      |   ku wa 25/04/2018, Saa 11:07

    mwihangane

Tanga igitekerezo

-->