Biracyari urujijo rukomeye mu itezwa rya cyamunara hagati y’amabanki n’abaka inguzanyo

Yanditswe na Kuwa 22/05/2017, Saa 20:55:46 Yasuwe inshuro 357

 

Ni kenshi humvikana amatangazo haba mu binyamakuru bya Leta n’ibyigenga, ibyandika ku mpapuro, kuri murandasi, amajwi n’amashusho batambutsa matangazo yo guteza cyamunara.Aha umuhesha w’inkiko w’umwuga cyangwa utari uw’umwuga avuga ko azateza cyamunara umutungo wa kanaka mu rubanza yatsinzwemo kubera umwenda yatse muri banki.Ubwinshi bw’aya matangazo bigatuma ubyumvise yibaza niba ari ubuhemu bw’abasaba inguzanyo, cyangwa amabanki agorana ku micungire cyangwa imikoreshereze y’inguzanyo aba yatanze.

Iyo uganiriye na bamwe mu bakoresha inguzanyo, usanga buri wese aba afitiye impungenge inguzanyo yahabwa na banki. Ibi bigatuma hari abavuga ko inguzanyo yabanyi ari birya uwiziritse kandi aba ari amabura kindi kuba umuntu ayifata. Muri aba banyamuryango b’amabanki ntibatunya kuvuga ko amabanki areshya abantu abereka uruhande rwiza, ariko akirinda kuberaka akagozi usabye inguzanyo aba yitayemo cyangwa bamufashe kwikuramo.

Aba banyamuryango b’amabanki bakavuga ko n’ubwo bigoye kugirango ubashe kugera ku iterambere banemeza ko bigoye kuba watera imbere udakoranye n’ibigo by’imari. Gusa kubera ngo ipiganwa ry’ibigo by’imari riri hanze aha, usanga abakozi b’amabanki baba bareshya abantu ngo bakorane nayo basaba inguzanyo. Icyakoze ngo aba bakozi b’ibigo by’imari birinda kugaragaza ikintu cyangwa se amakuru yose yatuma umukiriya yumva bigoye gukoresha inguzanyo y’ikigo cy’imari bari kuganira.Yewe bamwe mu bakorera ibigo by’imari bagaragaza udushya twinshi two gutanga inguzanyo haba kwihutisha servisi zo kuyitanga cyangwa korohereza kubona ibisabwa ngo iyihabwe.

Gusa ariko abasaba inguzanyo ntibatinya kuvuga ko hari amakuru menshi badahabwa n’amabanki, cyangwa se ngo bagaragarize amafaranga akatwa abakiriya ndetse n’inyungu zose bakwe. Bakagaruka ku mifuragiro, asabwa kwandikisha ingawate, igenagaciro ry’umutungo, n’ibindi..

Ku rundi ruhande bamwe mu bakorera mu bigo by’imari batunga agatoki abakiriya bamwe usanga batubahiriza amabwiriza yo gukoresha inguzanyo, kandi bakemeza ko ntacyo bashobora gukora kitari mu masezerano yanditse n’abakiriya.

Bakomeza bavuga ko ahubwo hari abakiriya usanga bafite ibyo bakeneye mu buzima bwa buri munsi, bagasaba inguzanyo ntibashyire mu bikorwa umushinga bagaragaje, ahubwo bakajya kwikenura cyangwa kugura ibyo bakeneye mu miryango yabo.

Abanyamabanki ntibatinya no kuvuga ko hari n’abiga imishinga nabi, ntibagenzure neza aho bagiye gukorera imishinga yabo. Gusa ntibahakana ko n’impamvu z’impanuka zitunguranye zibaho. Ariko usanga ikibazo gitunguranye kibangamira imikoreshereze y’inguzanyo kiza ku kigero gito ukurikije uko umuntu ariwe ubigiramo uruhare.

Gutanga amakuru y’uruhande rwiza ndetse n’imvugo ireshya abakiriya, abakorera mu mabanki bavuga ko ibyo byaba ari ugukabya kuko nta kintu nakimwe gikorwa kitari mu nyandiko. Kandi n’abavuga ko umuntu abona amakuru yuzuye ari uko agiye gusinya bitaba ari ukuri. Ahubwo ko umukiriya areba uko akeneye amafaranga n’uburyo azayahabwa ibindi nta byiteho.

Iki kibazo cyigeze kugarukwaho mu kiganiro Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagiranye n’abanyamakuru ku wa 9 Mata 2016. Aho Perezida yabazwaga ku itezwa rya cyamunara rikomeje kwiyongera, Perezida Kagame avuga ko abamaze igihe basaba ko Leta yakwishyurira abaterezwa cyamunara. Umukuru w’ igihugu yashimangiye ko guteza cyamunara byashyizweho mu rwego rwo gukora ubucuruzi, cyane cyane iyo bitagenze neza, yemeza ko Leta itakwishyurira abaterezwa cyamunara.

Yemeje ko hari abahomba kubera amakosa abasaba amabanki inguzanyo baba bakoze.

Yagize ati: "iyo byagenze bityo ingaruka ziri ku wakoresheje ya mafaranga nabi."

Aha yavuze ko usanga hari abasaba amafaranga mu mabanki bafata amafaranga amwe bakayakoresha ibindi, ndetse bikanaba n’ imwe mu mpamvu zituma bahomba.

Perezida Kagame yemeje ko abasaba inguzanyo bose atariko baterezwa cyamunara. Yasabye ko abantu basobanukirwa n’ ikibazo cy’ abantu bamwe bahabwa amafaranga yo kubaka, aha yatanze urugezo rwa hoteli, maze bakubaka ibindi bitanatuma bunguka. Ndetse ngo rimwe hakazamo n’ uburiganya.

Umukuru w’ igihugu yibukije ko Leta iyo ikanguriye abantu gukora ubucuruzi, ibikora mu mu nyungu zabo. Yemeje ko Leta icyo yakoze ari ugushyiraho uburyo abashoramari babona inguzanyo kuko iyo ubucuruzi bugenda neza mu gihugu, n’ ubukungu bw’ igihugu bugenda buzamuka neza.

Gildas Magera

 


      

Tanga igitekerezo

-->