Biracyagoye kubona ibiti ahabarizwa inkambi z’impunzi mu Rwanda

Yanditswe na Kuwa 25/05/2017, Saa 09:23:18 Yasuwe inshuro 184

Mu gihe umubare munini w’impunzi ndetse n’abaturage bakenera ibicanwa mu gutegura amafunguro ya buri munsi, bikaba bigoye kubungabunga ibiti byo mu mashyamba aturanye n’ahabarizwa inkambi z’impunzi.

Uku gukenera ibicanwa ku mubare munini w’impunzi bituma n’abaturage bakenera ibicanwa bakabicuranwa hakaba icika ry’amashyamba ikintu gishobora kugira ingaruka ku bidukikije.

Mu bugenzuzi bwakozwe bukaba bugaragaza ko bigoye kubona ibiti mu mashyamba aturiye inkambi z’impunzi kuko babitema mu buryo butemewe. Iki kibazo kikaba kinaherutse kugaragazwa ubwo minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi yari imbere ya komisiyo y’ingengo y’imari igaragaza imbanzirizamushinga w’ingengo y’imari izakoreshwa umwaka utaha wa 2017-2018.

Iki gihe hagaragajwe ko n’ubwo impunzi zikenera ibicanwa kandi ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR riba ryabaguriye ibicanwa bituma abaturage nabo babicuranwa.

Honorable Depite Gatabazi kuri iki kibazo yagize ati:”Impunzi nta mashyamba yazo zigira bwite, n’ubwo UNHCR ibashakira ibicanwa bituma abaturage nabo batema amashyamba akiri mato, kandi nabo bikaba ngombwa ko bacuranwa ibiti byo gucana”

Ku ruhande rwa minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi Minisitiri MUKANTABANA Seraphine we yatangaje ko ibicanwa bikoreshwa n’impunzi bitara amafaranga akabakaba miliyari ebyiri ku mwaka, kandi ko aya amafaranga adahagije ukurikije ibicanwa bikenerwa kuko impunzi hari igihe zijya kwiba ibiti mu mashyamba y’abaturage cyangwa aya Leta.

Kubera iki kibazo cy’ibicanwa mu mpunzi ku bufatanye bwa minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi n’ ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR bari gushaka uko bakemura iki kibazo hifashishwa ingufu za Biogaz.

Ubwanditsi@rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->