Bidasubirwaho LONI yemeje ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano kuri Koreya ya ruguru

Yanditswe na Kuwa 31/08/2017, Saa 10:24:19 Yasuwe inshuro 492

Mu nama yamaze amasaha agera kuri atatu impaka ari zose, ibihugu bigera kuri 15 bigize akanama gashunzwe umutekano ku isi, banzuye ko Koreya ya ruguru igomba guhanwa nta yandi mananiza.

Ibi bikaba bikurikiye igikorwa cy’ubushotoranyi bukabije bwo kugerageza ibisasu bikomeye byatewe na Koreya ya ruguru bikanyura hejuru y’ubutaka bw’ubuyapani.

Iki gikorwa cyo kugerageza igisasu byakozwe na Koreye ya ruguru bikaba byarahise byerekana uko ibihugu bihagaze mu rwego rwo kuba bakwihimura mu gihe Koreye ya ruguru yaba iteje intambara.

Yaba Koreya yepfo yatangiye imyitozo ikomeye ndetse no kugerageza kwerekana ibitwaro itunze, ndetse na America ikomeza guca amarenga yo kuba yakora ibidasazwe kuri Koreya ya ruguru.

Icyakoze Koreya ya ruguru nayo ikaba yaratangaje ko nyuma yo kugerageza kiriya gisasu byagenze neza, ngo hatahiwe kugerageza ikizagwa ku butaka bw’Amerika.

Perezida Donald Trump we yatangaje ko uburyo bwose bwageragejwe ngo barebe ko Koreya ya ruguru yakemura ikibazo mu maguru mashya, ndetse ibyinshi byabaye mu buryo bw’ibiganiro ku meza. 

Ati "ndabona igisigaye ari ugufata ingamba zikaze cyane zigereranywa n’umuriro utera ububabare bukabije."

Ibi bihugu bikaba byahise byemeza ko Koreya ya ruguru yongererwa ibihano bijyanye n’ubukungu, aho mu minsi ishize Koreya ya ruguru yari yategetswe kutongera kugurisha ku isoko mpuzamahanga amakara(Charbon); ubutare bwa Fer ndetse n’ibindi bicuruzwa bikomoka ku burobyi. Ibi bihano biri mu mwanzuro w’umuryango w’abibumbye ngo bizakoma mu nkokora 1/3 cy’amafaranga yinjiraga mu gihugu.

Koreya ya ruguru ikaba yatangaje ko ibisasu byatewe bikanyura hejuru y’ubuyapani byari uburyo bwo kongera ingufu mu bwirinzi, bidakwiye gufatwa nk’uko America ibishaka. Kugeza ubu America ikaba yatangiye ibikorwa bya gisirikare birimo imyitozo ngarukamwaka ikorana na Koreya yepfo.

Mu mateka y’isi rero ngo bikaba ari ubwa mbere Guverinoma ya Koreya ya ruguru yaba iteye ibisasu mu rwego rw’igerageza bikanyura hejuru y’ubutaka bw’ubuyapani

Ni inkuru dukesha ikinyamakuru Le Monde/Gildas Magera


      

Tanga igitekerezo

-->