Benebikira bizihije yubile y’Imyaka 100 basabwa kwigisha abakirisitu kurangwa n’isuku

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 9/09/2019, Saa 17:06:10 Yasuwe inshuro 76

Ubwo kuri iki cyumweru tariki ya 08 Nzeri 2019 hizihizwaga yubile y’imyaka 100 umuryango wa Benebikira umaze ushinzwe, umukuru w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda Mukabalisa Donatille yasabye abagize uyu muryango gukangurira abakirisitu kurangwa n’isuku.

Kwizihiza iyi yubile byabereye I Save ho mu Karere ka Gisagara mu ntara y’Amajyepfo, bibimburirwa n’igitambo cy’ukarisitiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo Rukamba, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare akaba n’Umuyobozi w’Inama nkuru y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda.

Mukabalisa Donatille, ukuriye inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, wari unahagarariye Perezida wa Repubulika utarashoboye kuboneka muri uyu muhango, yavuze ko hari byinshi uyu muryango wa Benebikira wakoze ariko ko ubu abawugize bakwiye gukomeza kwigisha abakirisitu kugira isuku y’umubiri.

“Uko mukangurira abakirisitu gusenga, kuvuga rozali, kujya mu miryango remezo, munabakangurire kugira isuku kuko ntabwo bikwiye ko umukirisitu ava gusenga yahawe inyigisho nziza agataha mu nzu imwe n’amatungo, bikamuteza umwanda n’indwara za hato na hato.” Mukabalisa Donatille

Bimwe mu byo uyu muryango w’abiyeguriye Imana wa Benebikira wakoze muri iyi myaka 100 uvutse birimo gutanga uburezi bufite ireme n’uburere bwiza, by’umwihariko ku bana b’abakobwa bari barahejwe mu mashuri, gufasha abatishoboye no kwita ku bikorwa by’ubuvuzi.