Batatu mu bayobozi b’akarere ka Gicumbi batawe muri yombi

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 2/11/2017, Saa 13:46:30 Yasuwe inshuro 2300

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo abakozi batatu b’akarere ka Gicumbi barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere batawe muri yombi.

Bihezande Bernard wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gicumbi, Nkezurundi Jacques wari ushinzwe imiyoborere ndetse na Mukunzi Phocas nibo batawe muri yombi bakekwaho kunyereza amafaranga y’akarere akabakaba muri miliyoni 10.

Aba ngo banditse bagaragaza ko hari ibikorwa biteza imbere akarere byakozwe basaba amafaranga, ariko igenzura rikozwe ngo ntibagaragaza icyo aya mafranga yakoze gifatika.

Mu byaha bibiri baregwa nk’uko byemezwa na IP Innocent Gasasira, umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru, harimo icyo gucura umugambi wo kunyereza amafaranga y’akarere, ndetse n’icyo guhimba impapuro zigaragaza ibyakozwe nyamara ngo ari ibinyoma, ibi byaha byombi bihanwa n’amategeko.

Mukunzi Phocas nawe yakoraga mu karere ka Gicumbi mu ishami ry’imiyoborere.

Aba uko ari batatu bafungiye kuri sitation ya polise ya Byumba mu karere ka Gicumbi.


      

Tanga igitekerezo

-->