Barasaba guhindurirwa indangamuntu kubera amafoto atuma bashidikanywaho

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 12/12/2017, Saa 09:00:08 Yasuwe inshuro 1474

Bamwe mu bakunze gusaba serivisi zitandukanye harimo iz’amabanki bo mu turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango baravuga ko bajya bagorwa no kubona ibyangombwa bakeneye kubera ko amafoto ari ku ndangamuntu zabo atandukanye cyane n’amasura bafite ubu kuko baba barafotowe bakiri bato cyane.

Aba batuye utu turere bavugako usanga hari abafite indaangamuntu zo mu bwana bigatuma amafoto bafiteho akomeza kubagira abana mu gihe baba bagiye kwaka serivisi bakabazwa ibindi byangombwa kugirango bazihabwe bityo bagasabako hashyirwaho uburyo bwo kubahindurira aya mafoto.

Mukandori Thacianna akaba afite imyaka 31 atuye mu murenge wa Nyarubaka ho mu karere ka Kamonyi akavuga ko we yafashe iyi ndangamuntu afite imyaka 22 akanavugako ifoto ye igaragaraho ko ari umwana kandi amaze gukura ku buryo aho ajyanye iki cyangombwa kigwaho nabo agihaye.

Yagize ati"Yewe njyewe naragowe pe kuko aho ngiye nsaba serivisi runaka cyane cyane ku ma banki bampaye sheki mu kujya gufata amafaranga bayampa bitinze kubera kutizera ko arinjyewe ndetse bakabanza kubaza niba koko ari njye kuko iyo urebye amafoto nkoresha sinifuza kuyereka uwariwe wese kuko ingaragaza nk’umwana ukiri muto ".

Ku rundi ruhande bamwe mu batuye mu murenge wa Ruhango ho mu karere ka Ruhango nabo bagaragaza iki kibazo nk’ikibazo gikomeye kandi kitoroshye kubonerwa umuti vuba nkuko Murengera Onesphore ufite imyaka 47 yabidutangarije ko bikomeye akanasaba ko bakegera abaturage bagafotorwa ku bafite iki kibazo.

Yagize ati "Usanga akenshi bamwe mu bafite ibibazo nk’ibi badashobora kubyinjiramo kuko biba bigoranye ikindi ugasanga bose batajya ku cyicaro cy’ikigo cy’indangamuntu ariko iki kigo cyashaka uko cyegera abaturage nk’uko baza gufotora abashya bazifata n’abazifite bagafotorwa zikaboneka bakajya babona serivisi bitamugoye ".

Mugabe Protais afite imyaka 28 atuye mu karere ka Muhanga agakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto avuga ko bamufashe bakamwandikira yajya gutwara uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga bikabanza kumugora kugeza aho atumwe ikindi cyangombwa kimugaragaza neza.

Yagize ati "Nafashwe nakoze amakosa mu kazi nkora ko gutwara abagenzi kuri moto ariko nabonye isomo ngiye kuzana uruhushya rwanjye kuri polisi kuko barandebaga bagasanga biratandukanye cyane n’uko nasaga mu gihe cyo gufata irangamuntu ariko bitandukanye n’uko nsa kugeza ubu kandi si jyewe gusa kuko hari n’abandi bagira ibibazo nk’ibi leta yacu ibyige neza bazajya bahindura nibura mu myaka runaka bagahindura amafoto kuko abantu baba bahindutse".

Kuri iki kibazo,uhagarariye imiyoborere myiza mu karere ka Muhanga avugako hatanzwe igitekerezo gihabwa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (Minaloc) ko bazafotorwa bagahabwa amafoto ajyanye n’uko bateye kugeza ubu.

Ibi bisa n’ibitandukanye n’ibitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga indangamuntu (NIDA) kuko bo basobanura ko umuntu ushobora gufotorwa bundi bushya ari uwagize impanuka akaba yakangirika isura, n’aho ngo nta gahunda irashyirirwaho abahinduza amafoto atajyanye n’igihe.

Indangamuntu zikoreshwa mu Rwanda kuri ubu zatanzwe mu mwaka wa 2008,zigahabwa kuva ku bafite imyaka 16, ari nabo kenshi usanga bakunze no kugira ikibazo cyo gukura bagahinduka mu miterere ku buryo iyo berekanye indangamuntu zishidikanywaho.

Photo:Internet
AKIMANA Jean de Dieu


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Basomingera   |   ku wa 12/12/2017, Saa 09:21

    Igitekerezo* bakwiye gutekereza kuri icyo kibazo kuko abagifite ni benshi ;gusa hagakorwaho ubushishozi kuko hari ababyihisha inyuma bashaka gukora amanyanga

Tanga igitekerezo

-->