Bamwe mu bo HRW ivuga ko bishwe n’u Rwanda baracyariho

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 13/10/2017, Saa 17:01:43 Yasuwe inshuro 715

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yavuze ko hari abantu raporo y’umuryango Human Rights Watch (HRW) igaragaza ko bicwa n’ingabo na polisi, nyamara igenzura ryakozwe ryerekanye ko bakiriho, n’abapfuye ariko bazize impamvu zisanzwe, batishwe.

Raporo ya HRW ivuga ko aba bantu bishwe hagati ya 2013 na 2016. Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yabwiye abanyamakuru ko nyuma y’uko iriya raporo isohotse yafashe umwanya ikora iperereza kuri buri wese bivugwa ko yapfuye muri iriya raporo hagati ya Nyakanga na Kanama 2017 ijya kubaza abaturage.

Nubwo HRW ivuga ko abishwe byakozwe ku mabwiriza y’abayobozi,Madeleine Nirere Perezidante wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yavuze ko abantu 43 bavugwa muri iriya raporo ko bishwe bariho abapfuye koko ariko ku mpamvu zinyuranye nko kuzira indwara, ndetse ngo ugasanga barapfuye na mbere cyane y’igihe raporo ivuga, abandi barohamye mu Kivu ku bw’impanuka, undi agwa mu mugezi wa Sebeya ngo yasinzwe.

Raporo ya Human Rights Watch (HRW) yo kuwa 13 Nyakanga 2017 bise “All thieves must be killed” ivuga ko hari abantu bibye cyangwa bakekagwaho ubujura bishwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda cyangwa n’abaturage ku mabwiriza y’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze mu turere rwa Rutsiro na Rubavu.


      

Tanga igitekerezo

-->