Bamwe mu banyeshuri barangije ubwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji y’inderabarezi (College of Educatio)baranenga icyemezo cy’ikigo cy’uburezi REB cyabakumiriye gukora ibizamini bibahesha akazi k’ubwarimu.
Ni nyuma yuko REB isohoye itangazo rivuga ko abarimu bemerewe gukora ibizamini by’akazi ari abasanzwe mu kazi ahubwo bahemberwaga impamyabushobozi ziri munsi y’izo bafite.
Ibi byababaje aba barangije kwiga bagasaba leta y’u Rwanda gutekereza kuri iki cyemezo, bagahabwa uburenganzira nabo bagapiganira imyanya utsinze akaba ari we uhabwa akazi.
Bamwe muri aba banyeshuri barangije amasomo yabo muri uyu mwaka wa 2017, bagaragaza ko ikigo cy’uburezi REB ngo gisa nk’icyabasibiye amayira, ibyo basanga ngo bidakwiye.
Bati”Twize education kandi dufite diploma ya A0, ariko barimo barashaka kutubuza kwinjira mu kazi ngo bari gukora promotion y’abasanzwe mu kazi”.
Undi twaganiriye wize ubukungu n’ubwarimu, yatubwiye ko ngo ibyakozwe na REB ari ukubogama no gukoresha amarangamutima adakwiye mu kazi ndetse akananenga icyo yise ubunararibonye mu kazi REB isaba.
Ati”Mu by’ukuru niba bavuga ko abo barimu bari mu kazi ari bo bagomba kuzamurwa mu kazi kubera experience baturusha, twe bumva iyo experience twazayikura hehe?”.
Si abarangije amasomo yabo gusa, kuko abo twaganiriye bakiri ku ntebe y’ishuri bavuga ko nabo iki cyemezo cyabaciye intege mu myigire yabo, kuko ngo basanga nta mumaro kwiga nyamara bazi neza ko bazasohoka ntibabone akazi cyangwa ngo bemerewe kugira aho bagasaba.
Aba banyeshuri bagaragaza ko batanyuzwe n’iki cyemezo, basaba Minisiteri y’abakozi ba Leta ndetse na REB kureka bagahangana n’abandi mu kizamini utsinze akaba ari we uhabwa akazi.
Bati”niba REB ivuga ko bafite ubwo bumenyi mu by’ukuri bashyize icyo kizami kuri bose tugakora ufite ubumenyi akagaragara bagahabwa akazi, rwose nk’icyifuzo dufite niba barongereye ubumenyi bwabo, bashyire umupira hasi dukine natwe dukore ikizami nk’abandi kuko ubwo bumenyi dufite bavuka ko nabo babufite kuko ngo babyize”.
Mu mpera z’ukwezi kwa 11 uyu mwaka, ikigo gishinzwe uburezi REB cyasohoye itangazo yandikiwe ubuyobozi bwa komisiyo y’abakozi ba Leta, isaba ko yatanga uruhushya ku turere rwo gukoresha amapiganwa azitabirwa gusa n’abarimu basanzwe bigisha muri utu turere.
Muri iyi baruwa, REB isobanura ko yashingiye ku busabe bw’abarimu ngo bahemberwa impamyabushobozi ziri munsi y’izo bafite nyamara ngo hari abongereye ubumenyi n’ubushobozi.
Abasesengura iby’iri tangazo barimo n’abarebwa naryo, bavuga ko ubu hari kuzamurya abasanzwe mu bwarimu gusa, nta wundi mushya wemerewe kujyamo.
Gutegereza nabwo igihe aba bazarangiriza kuzamurwa bisa nk’ibidashoboka kuko ngo benshi mu barimu basubiye kwiga bongera amashuri, ibigoye hazaboneka uburyo bwo kwinjira muri uyu mwuga uri mushya.
Ku kijyanye no guhera mu mashuri abanza nabo bakazagenda bazamurwa, aba barimu bashya ariko batarabona akazi, basobanura ko bisa nk’ibigoye kuko guhera mu mashuri abanza bisaba ko umuntu aba yarize ubwarimu mu mashuri yisumbuye ibizwi nka TTC, nyamara harimo abatarabyize batangiye kwiga ubwarimu bageze muri kaminuza.
Ibitekerezo ku nkuru