Bamwe mu bapasitori bafungiwe insengero barataka inzara

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 1/05/2018, Saa 15:24:40 Yasuwe inshuro 2552

Nyuma y’aho leta y’u Rwanda ifatiye ingamba zo guhagarika insengero zitujuje ibisabwa ,hari abapasitori bavuga ko ubuzima bwabo buri mu mazi abira kuko ngo no kubona ibyo kurya kuri bo ngoni Ihurizo rikomeye.

Kubera iki kibazo hari bamwe mu ba pasitori iyemerera ko bamaze gushaka uburyo basuhuka bakajya gushakira umugati mu bindi bihugu bitita ku kugenzura insengero.

Umwe mu bapasiteri bafungiwe insengero 2, rumwe rukaba ruherereye i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali, urundi rukaba ruherereye i Rwamagana (Utifuje ko tuvuga amazina ye),yavuze ko ubuzima kuri ikigihe bwamushaririye.

Kandi ngo na bagenzi be benshi batangiye kugana hanze y’aho batuye bakajya gushakira imibereho ahandi kugirango bajye gutangiza amatorero mu bihugu byo mu karere.

Yongeraho ati “Niba nta kudohora kubayeho ngo Leta yoroshye ibisabwa,amaherezo ntituzajya tunabona n’amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza buzwi nka mituweri. Kwishyura amashuli y’abana,kwishyura ubukode bw’amazu, guhahira ingo zacu ni ingorabahizi. Ni ukwirirwa dusaba abari abakristo bacu, ubu bigeze ho birambiranye, igisigaye mbese ni ugusuhuka".

Ubwo yasozaga Umwiherero wa 15 w’Abayobozi bakuru b’Igihugu, Perezida Kagame, yatangajwe n’ukuntu mu Mujyi wa Kigali gusa hafungwa insengero 700, yibaza niba ari za robine zitanga amazi cyangwa inganda zifitiye abaturage umusaruro.

Yakomeje avuga ko kuba insengero ziruta robine z’amazi n’ibindi bifitiye akamaro abaturage ari ‘akajagari.’

Yagize ati “Ikindi kintu cy’umusaruro kigejeje kuri 700 muri uriya Mujyi ni iki, ni inganda, turazifite se, ariko amadini ni 700 mwarinze no gufunga, ubwo bivuze ngo ni akajagari.”

“Ariko ubundi ayo ma kiliziya 700 mwagiye gufunga akorerwamo iki? Atangirwamo amazi? Nicyo nabajije, ni za robine z’amazi ziri aho, ni iki? Ni amaduka, ni inganda zifite icyo zikora?”

Isengero zafunzwe ni izitujuje ibyangombwa birimo nk’iby’isuku, gutanga umutekano ku bahasengera no kuba zikora mu buryo bwemewe n’amategeko.


      

Tanga igitekerezo

-->