Bamaze imyaka ibiri bategereje ibiryamirwa bijejwe ubuyobozi bwo bukabakurira inzira ku murima

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 7/09/2020, Saa 17:48:39 Yasuwe inshuro 201

Abaturage bagizwe n’imiryango 32 batujwe mu mudugudu wa Horezo ku kiciro cya mbere baravuga ko imyaka ibaye ibiri bategereje inkunga y’ibiryamirwa bemerewe n’ubuyobozi bw’aka karere bwacyuye igihe mu gihe uburiho bubasubiza ko batabikwiye kuko harimo ababonye ingurane bakwiye kubyishakira.

Nyirangabo Euphrasie avugako batuzwa muri uyu mudugudu ku ikubitiro bari barijejwe guhabwa ibiryamirwa nkuko ubuyobozi bwari buyoboye bwabizezaga ko nabyo bazabihabwa ndetse n’amasoko agomba gutangwa ariko hashize imyaka 2 yose baryama ku bitanda bitagira ibiryamirwa ndetse bakanemeza ko ubuyobozi butajya bunabasura

Yagize ati " Tuza gutuzwa aha twari tuvuye mu manegeka tuhahurira turi benshi ndetse ubuyobozi bwari buyobozi akarere butwizeza ko tuzahabwa ibikoresho hasigaye amasoko ariko imyaka ibaye 2 tukibitegereje turyama ku masaso y’ibitanda cyangwa tukifashisha imifariso yo mu ntebe ariko na none iyo abayobozi baje bisurira umudugudu perezida yatashye naho twebwe ntibahagera".

Hakurinka Annonciata yavuye ku Muvumba azanye n’abandi kubera umuryango we mugari bamushyira mu nzu ngari asangamo ibitanda gusa kandi yarategereje guhabwa ibikoresho nkabo yazanye nabo batujwe haruguru ariko ntibabibone bakavuga ko niyo habaye inama hakaza abayobozi bahezwa muri izo nam kugirango batavuga ko bugarijwe n’ibibazo doreko naho bavuye bahinga ariko ntibasarure kubera ko babiba iyo byeze.

Yagize ati "Twimurwa mu manegeka bari batwijeje ko duhawe inzu kandi tuzanahabwa ibikoresho ariko siko byagenze ahubwo turacyategereje ko amasoko atangwa kugirango tubashe kubihabwa ariko nta n’ikimenyetso mfite cyuko nzabibona kubera ko ntago n’ubuyobozi buza hano ngo batwemerere ko twabaza iki kibazo ariko twiryamira ku mifariso yo mu ntebe".

Gusa aba bose nubwo bavuga ko bafite ibi bibazo by’ibiryamirwa bashimira leta kuba yarabakuye mu manegeka kuko babonaga bukeye ariko bwakwira bakab badafite ikizere cyuko ejo hatazagera kubera inkangu ziyi misozi iteye nabi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko aba baturage badakwiye guhora bategereje ko leta ibafasha kandi muri aba baturage hari abari batuye aha banahawe ingurane ndetse bagahabwa n’inzu zo guturamo bityo bakwiye nabo kwishakamo igisubizo cyuko babona ibyo biryamirwa kuko benshi muribo banabonye ingurane zabo.

Yagize ati" Abaturage barimo ibice bitandukanye hari abavuye mu Manegeka abandi bari batuye hariya ariko abari bahatuye bkse bahawe ingurane ndetse banahabwa inzu muri uyu mudugudu kugirango batiyongera mu badafite aho kuba ariko nabo babonye amafaranga bakwiye kwishakamo ibisubizo ibyo biryamirwa bakabyibonera ubwabo badategereje ko ubuyobozi ko bwabaha ibyo biryamirwa".

Uyu mudugudu w’Ikitegererezo wa Horezo watujwemo abaturage batandukanye bavanywe mu manegeka mu byiciro bitatu bemeza ko ubuzima bwabo bwagarutse nyuma yo kuva mu manegeka ndetse bahawe Gira Inka kandi babyishimiye ariko bagifite ibibazo bagomba kunganirwamo ari nabyo bibaza impamvu ikiciro cya 1 barimo kidahabwa ibiryamirwa n’ibikoresho binding byahawe abatujwe mu kiciro cya 2 cy’amazu yatashywe na Perezida wa Repuburika , Paul Kagame ndetse nikiciro cya 3 cy’amazu yubatse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imitururire ageretse yo abayatujwemo bose bahawe byinshi byo mu nzu.

Akarere ka Muhanga kabarura imiryango ibihumbi bitanu na magana arindwi (5700) bigituye ma manegeka ikwiye kwitabwaho nubwo hari umushinga wo gufasha abaturage baturinye uruzi rwa Nyabarongo bari mu turere twa Rulindo, Muhanga, Gakenke n’utundi kugirango ikibazo cy’abaturage batuye mu manegeka bitabweho bayavanwemo.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Muhanga