Army week uyu mwaka izibanda ku kuzamura imibereho myiza y’abaturage

Yanditswe na Kuwa 5/05/2017, Saa 11:15:37 Yasuwe inshuro 169

Mu gihe muri iki cyumwe hatangijwe ibikorwa bya Army week, ingabo z’igihugu zizibanda gukora ibikorwa by’ubuvuzi bw’indwara zinyuranye butangwa ku buntu, kubaka no gusana ibikorwa remezo bitandukanye.

Nk’uko bisanzwe buri mwaka ingabo z’u Rwanda RDF zigira gahunda ikubiye mu bikorwa byitiriwe Army Week, ibyo bikorwa ahanini bikibanda mu bikorwa by’ubuvuzi ndetse no gufasha abaturage batishoboye kugira imibereho myiza no guca ukubiri n’ubukene.

Ingabo z’igihugu ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ibikorwa bya gisirikare zifasha abaturage Army week, zatangaje ko iki cyumweru kizaba gifite umwihariko haba mu mikorere, ibizakorwa ndetse n’igihe kizamara, kuko ubusanzwe Army week imara icyumweru ariko ubu ikaba izamara igihe cy’amezi abiri.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lietenant Colonel Rene Ngendahimana yabwiye itangazamakuru ko Army week uyu mwaka izarangwa n’umwihariko kuko ibikorwa bizakorwa bitandukanye n’uburyo bari basanzwe babikora haba mu karere kamwe cyangwa se mu gice bahisemo cy’igihugu. Akomeza avuga ko umwihariko ari uko ubu noneho ibikorwa bizakorwa bizakorewa mu gihugu, aho mu turere hakorwa ibikorwa by’ubuvuzi

Ubusanzwe ibikorwa ingabo z’u Rwanda zikora mu cyumweru cyitiriwe Army week ku bijyanye n’ubuvuzi bifasha abaturage kwivuza indwara zitanduka kandi badasiragiye, bityo bagafasha n’abaturage guhabwa inama zo kwirinda indwara.

Umwaka ushize wa 2016 ibi bikorwa byararanzwe no gutanga service z’ubuvuzi ku baturage bo mu karere ka Bugesera aho ibitaro bya gisirikare bya Kanombe mu cyumweru cyahiriwe ibikorwa by’ ingabo z’u Rwanda (Army Week) bari bafite intego yo kuvura abarwayi bageraku ku bihumbi icumi bo mu Karere ka Bugesera.

MAGERA Gildas @Rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->