Arasaba kurenganurwa nyuma yo gukubitwa akanakomeretswa n’umukoresha we

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 18/11/2018, Saa 17:26:26 Yasuwe inshuro 1050

Umusore witwa Ishimwe Olivier ukorera sosiyete icunga umutekano ya Excel Seculity, arasaba inzego zibishinzwe kumufasha kurenganurwa nyuma y’uko ngo akubiswe akanakomeretswa n’umukoresha we bakunze guhimba Rukara.

Ishimwe Olivier, asanzwe akorera iyi sosiyete icunga umutekano mu gice cy’ijoro ku nyubako ya Kigali Hights. Avuga ko, ngo uku gukubitwa akanakomeretswa bene aka kageni byabaye mu gicuku cyo kuwa 17 Ugushyingo 2018. Kubwe agasanga ngo yahohotewe ariho ahera asaba inzego zitandukanye kumufasha kurenganurwa.

Yagize ati:”nari ndi mu kazi kanjye nk’ibisanzwe aho nkorera, uwo muyobozi bakunze guhimba Rukara araza ansaba kumuha telefoni yanjye ndayimwima. Nyimwimye, ahita ankubita Piyara mu gahanga ndaviririrana.”

Akomeza avuga ko icyatumye amwima iyo telefoni (smart phone), atamubwiye icyo ayimwakiye kandi ngo mu mu maso h’uwo muyobozi hagaragaramo isura ishaka kumunyaga iyo telefoni.

Umuyobozi mukuru w’iyi sosiyete icunga umutekano ya Excel Seculity witwa Nshuti Rugerinyange yabwiye www.rwandadailynews.com ko abarwanye ari abantu 2, (abasekilite) barwaniye mu kazi bakaba basabwe kwitaba k’ubuyobozi bukuru kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2018.

Yagize ati:” nibyo, ni abacunga umutekano 2 (seculities) barwanye hagati yabo nijoro bari mu kazi. Ubu ababishinzwe bamaze kubahamagaza.”

Uyu muyobozi yirinze gutangaza amazina y’uyu umuyobozi muri Excel Seculity bivugwa ko yakubise akanakomeretsa Ishimwe Olivier.

Ati:” ntabwo ndamenya amazina ye kuko abakozi bose dufite bararenga Magana atandatu (600)” umunyamakuru amubajije impamvu ari kumutsinda kandi amazina y’uwakomerekejwe yamenyekanye, yasubije ko ayo yamenyekanye nayo atari we wayatangaje.

Abajijwe icyo bari gufasha uwakomerekejwe, yasubije ko ataramenya uburyo yakomerejjwemo.

Uyu Ishimwe Olivier afite imyaka 24, akaba amaze umwaka urenga akorera iyi sosiyeti icunga umutekano ya Excel Seculity.

Ni kenshi hagiye humvikana abacunga umutekano mu ma sosiyeti atandukanye acunga umutekano hano mu Rwanda, bataka guhohoterwa n’abakoresha babo, kutabahembera igihe rimwe na rimwe bakabambura cyangwa bakirukanwa, banabahemba bakabahemba intica nti kize.

Aha niho abakora aka kazi bamwe bifata nk’abakozi batagira uruvugiro n’aho babariza akarengane n’ihohoterwa bakorerwa, behera basaba ko inzego zibishinzwe zagenzura uburyo aya ma Company acunga umutekano ashingwamo, niba aba yujuje ibisabwa, kandi bagafashwa kurenganurwa ku karengane bahurira nako mu kazi kabo ka buri munsi.

Ishimwe Olivier uvuga ko yakubiswe akanakomeretswa n’umwe mu bayobozi ba Excel Seculity bahimba Rukara
Ishimwe Olivier yamaze kugeza ikibazo cye kuri RIB

Emmanuel Rukundo @rdn


      

Tanga igitekerezo

-->