Anne Rwigara ararekuwe, umuvandimwe we na nyina bafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 23/10/2017, Saa 15:25:25 Yasuwe inshuro 1713

Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2017, nibwo hasomwe urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ruregwamo Mukangemanyi Adeline Rwigara, Uwamahoro Anne Rwigara na Diane Nshimiyimana Rwigara, umucamanza yemeza ko babiri mu baregwa bagomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje ngo hazabone gutangira kuburanisha urubanza mu mizi, naho umwe we akaba agomba gufungurwa agakurikiranwa ari hanze.

IMYANZURO Y’URUKIKO

Urukiko rwanzuye ko hari impamvu zikomeye zituma Adeline Rwigara n’umukobwa we Diane Rwigara bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri. Bityo rutegeka ko bakurikiranwa bafunze by’agataganyo.

Urukiko rutegetse ko kuko nta mpamvu zigaragara mu bimenyetso bishinja Anne Rwigara agomba guhita arekurwa.

Adeline Rwigara Mukangemanyi yahise avuga ko atishimiye imikirize y’urubanza ndetse ko ajuriye.

Diane nawe yavuze ko atemera ibyemezo by’Urukiko nawe ngo arajuriye. “Umuseke”


      

Tanga igitekerezo

-->