Huye: Uwanize umugore we agapfa yatawe muri yombi Meya ahumuriza abasigaye

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 11/09/2019, Saa 11:30:18 Yasuwe inshuro 95

Uyu umugabo witwa Nsabimana Straton wo mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye muri iki cyumweru nibwo yishe uwo bashakanye., ariko kuri ubu ngo yafatiwe i Nyanza.

Nsabimana w’imyaka 50 yakubise umugore we witwa Mukakabayiza Mariya w’imyaka 48 y’amavuko, bari basanzwe batuye mu Mudugudu wa Rukeri mu Kagari ka Kabuye.

Amakuru yatanzwe n’abaturanyi yavuze ko barwanye ku mugoroba wo ku cyumweru ubwo bari mu nzira bavuye kwa nyirasenge wa Mukakabayiza. Aho kwa nyirasenge ngo bari bahanyoye inzoga bataha baganira, bageze mu nzira bararwana umugabo aniga umugore we aramwica.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Maraba, Hakuzimana Jean Baptiste, icyo gihe yari yabwiye www.rwandadailynews.com ko uwo mugabo yahise aburirwa irengero bakaba bari kumushakisha ku bufatanye n’inzego z’umutekano.

Gusa kuri ubu yu mugabo wishe umugore we kuwa 08/9/2019, yafatiwe mu karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, nyuma y’uko abaturage bamubonye ashaka icumbi mu ijoro ryo kuwa 9/9/1019, bakibuka ko yiriwe avugwa ku maradiyo bahita biyambaza inzego ziramufata nkuko bigaragara kuri twitter y’umurenge wa Maraba

Nsabimana wanize umugore we ari mu mabuko by’Ubugenzacyaha

Umuyobozi w’akarere ka Huye kuri uyu wa 10 Nzeri 2019, Meya Ange Sebutege yasuye mu rugo umuryango wabuze uwabo wishwe n’umugabo we, arabahumuriza.

Uyu muryango ukaba utuye mu Murenge wa Maraba, Akagari ka Shanga, Umuduhudu wa Nyantende.

Nsabimana n’umugore we bari bafitanye abana batanu. Nta makimbirane azwi bari basanzwe bafitanye hagati yabo.

Meya Ange Sebutege yabasuye mu rugo