Amerika yeruye ivuga ko itewe ubwoba na Koreya ya Ruguru

Yanditswe na Kuwa 28/07/2017, Saa 14:13:42 Yasuwe inshuro 225

Jenerali Mark Milley, uyoboye igisirikare cya Amerika yemeje ko Koreya ya Ruguru ikoresha ubuhanga mu gukora intwaro za misile bushobora kurushaho gufata indi ntera kandi ubu buhanga bukaba burenze uko abantu babyumva.

Ibi Jenerali Milley yabivugiye mu kigo National Press Club kiri I Washington, mu gihe Koreya ya Ruguru yarimo yizihiza isabukuru yo kwibuka iherezo ry’ intambara iki gihugu cyatangiye mu mwaka w’igihumbi kimwe n’amagana cyenda na mirongo itanu.

Milley yabwiye abari aho ko Koreya ya Ruguru iteye ubwoba kandi ko igenda irushaho gukomera uko iminsi yicuma. Mu ntangiriro z’uku kwezi, Koreya ya Ruguru yatangaje ko yasoje ibikorwa byayo bya mbere byo kugerageza misile balistique ishobora kugenda umwanya muremure. Umwe mu bahanga mu bya gisirikare akaba yaratangaje ko iyo misile ishobora kuva muri korea ikagera muri zimwe muri leta zigize Amerika ziherereye mu burengerazuba nka Alaska na Hawai.

Abategetsi mu gisirikare cya Amerika batangaje ko ibi ari bintu bitigeze bibaho mu mateka y’igihugu nka Koreya. 

Ejo kuwa kane, hari amakuru yavuga ko mu gihe Koreya ya Ruguru yari gushobora gutera izindi misile, nyamara nyamara birangira itabikoze.

VOA/ Mulindwa@rwandadailynews


      

Tanga igitekerezo

-->