Amerika: Uwafunzwe imyaka 17 yarekuwe habonetse uwo basa

Yanditswe na Kuwa 12/06/2017, Saa 07:36:16 Yasuwe inshuro 282

Umunyamerika umaze imyaka 17 ashinjwa icyaha cy’ubujura yarekuwe nyuma y’aho urukiko rwasanze baramwitiranyije n’undi basa nk’intobo.

Richard Anthony Jones ni we umaze iyo myaka yose afungiye amaherere, akaba aturuka mu ntara ya Kansas, yafunguwe nyuma y’aho hatahuriwe undi mugabo basa neza neza bityo , umucamanza akavuga ko nta mpamvu yo gukomeza kumufunga dore ko nta bimenyetso bihari bigaragaza ko ari we wakoze icyaha yari afungiye.

 

Bwana Jones yavuze ko kugirango babone ifoto y’uwo mugabo wundi usa nawe, kandi bitiranwa izina rimwe ,ngo kwari nko guhiga urushinge rwatakaye mu bwatsi.

Jones ati:"’Kuba narekuwe Sinibaza ko ari Imana nagize , kuko nta cyaha nishinjaga aeiko nanone sinahakana ko nagiriwe impuhwe nkarenganurwa."

Nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Ricky, umugabo usa neza neza na Jones ndetse bakaba banitiranwa izina rimwe yahakanye ibyo ashinjwa byose kandi urukiko rubishingiraho ruvuga ko aba bagabo bombi barekurwa kuko nta bimenyetso bibashinja bihari.

 

Bwana Jones yavuze ko yari yatangiye kwiheba atekereza ko atazarekurwa nyuma yaho akatiwe igpfungo cy’imyaka 19, akaba yari amaze igihe asaba ko urubanza rwe rwasubirwamo ariko ikifuzo cye kigaterwa utwatsi.

 

Amakuru y’uko hari umuntu usa na jones yamenyekanye mu mwaka wa 2015 ubwo abari bafunganywe na we bamubwiraga ko hari umuntu usa nawe ahita abwira abakora iperereza mu kigo gifasha abahowe ubusa "Midwest Innocence Project" ko hari umuntu witwa Ricky yumvise bavuga ko basa, maze arashakishwa nyuma tabwa muri yombi.

 

Kansas City Star by Mulindwa


      

Tanga igitekerezo

-->