Amerika na Syria binjiye mu mugambi wo guhashya Islamic State i Raqqa

Yanditswe na Kuwa 31/07/2017, Saa 12:04:57 Yasuwe inshuro 173

Uku gukozanyaho hagati y’ingabo za Leta ku bufatanye n’iz’Amerika ngo byabaye hagamijwe kwirukana inyeshyamba za Islamic State mu mujyi wa Raqqa wagenzurwaga n’ingabo z’Amerika ku kigero cya 45%.

Iyi mirwano yagize ingaruka ku baturage ngo ahanini ingabo za Leta zikaba zongereye imbaraga mu rwego rwo gufata ibirindiro byabarizwagamo izi nyeshyamba. Iyi mirwano ngo hakoreshejwe n’ibitero by’indege mu rwego rwo gukura izi nyeshyamba mu mujyi wa Raqqa.

Iyi mirwano abantu babarirwa muri mirongo bo mu nyeshyamba z’abakurude barishwe abandi 8 bagwa mu gitero cy’abiyahuzi ndetse babiri bacwa n’abasirikare kabuhariwe ba mudahusha.

 Icyakoze iyi ntambara yo kubohoza umujyi wa Raqqa uburyo yakozwemo byagaragaye ko uburyo bwo kurengera abaturage byagoranye kuko abaturage bagera kuri 50 bishwe.

 

Ni inkuru dukesha RFI/Magera Gildas


      

Tanga igitekerezo

-->