Amatora yo mu Rwanda ntiyanyuze mu mucyo- Ambassador William Gelling.

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 16/09/2017, Saa 16:13:23 Yasuwe inshuro 771

Nyuma y’ukwezi kurenga mu Rwanda habaye amatora, Ubwongereza bwatangaje ko aya matora atabaye mu mucyo.

William Gelling, uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda, avuga ko ngo mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye tariki ya 4 Kanama hari ibitaragenze neza anashingiraho yemeza ko atabaye mu mucyo no mu bwisanzure.

Mu byo uyu muyobozi ashingiraho harimo ngo ibarura ry’amajwi ritagenze neza ndetse no kwiyandikiha kw’abakandida.

Nta wuzi impamvu Ubwongereza bwategereje iki gihe cyose ngo bubone kuvuga impamvu aya matora atanyuze mu mucyo, ariko William Gelling akomeza avuga ko ngo we ubwe ari umugabo wo guhamya ko hari ibitaragenze neza.

Ati:”Nabonye bitaragenze neza mu kubarura amajwi no mu itora nyirizina, ndabizi ko Komisiyo y’amatora (NEC) ifite ubushake ngo inoze imikorere, ariko nizeye ko u Rwanda rugiye gushingira kuri ibi rugategura neza amatora y’abadepite yo muri 2018 nk’urugendo rwa demokarasi.

Ikinyamakuru The Eastafrican cyanditse ko Komisiyo y’igihugu y’amatora yamaganiye kure ibitangazwa na William Gelling, inibaza impamvu atatangaje ibi mbere agategereza iki gihe cyose.

Charles Munyaneza, umunyamabanga wa NEC ati:”Nta kintu yigeze atubwira ku byo avuga ngo tubikurikirane ndetse tunakore igenzura. Twahuye n’abambasaderi benshi turaganira, ariko nta n’umwe weruraga ngo agire icyo atubwira.

Munyaneza akomeza avuga ko nta wundi mu ndorerezi wigeze atangaza ibi, yaba Umuryango w’ubumwe bwa Africa(AU), uw’Uburasirazuba(EAC) ndetse na Sosiyete sivili, akibaza impamvu Ubwongereza ari bwo bwonyine bubitangaje kandi nabwo impitagihe.

Cyakora William Gelling akomeza avuga ko yishimiye uburyo NEC na leta bakemuye ikibazo cy’abashatse gukumira abakandida bari bahanganye na FPR mu matora.

Ku rundi ruhande ariko ngo nta byera ngo de! William Gelling ahamya ko uburyo abakandida biyandikishaga bitari bisobanutse, ngo byanatumye bamwe batemererwa kwiyamamaza, nyamara yarabonaga ngo babikwiye.

Nubwo ateruye abo yashakaga kuvuga, Gelling ngo atewe inkeke n’abakomeje gutabwa muri yombi biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Twabibutsa ko abakandida batandatu ari bo Barafinda Ssekikubo Fred, Mwenedata Gilbert wari umukandida wigenga, Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party, Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga, Diane Rwigara, na Nyakubahwa Paul Kagame w’Umuryango FPR-Inkotanyi, bari batanze kandidatire zabo mu matora y’umukuru w’igihugu.

Nyuma y’igenzura ryakozwe ariko, Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko batatu gusa ari bo Mpayimana Philippe, Dr Frank Habineza na Nyakubahwa Paul Kagame ari bo bujuje ibisabwa.

Mu cyumweru gishize,nyuma yo kubageza kuri CID nkuko Polisi y’igihugu ibivuga, yahase ibibazo Diane Rwigara, umuvandimwe we ndetse n’umubyeyi we bakekwaho ngo icyaha cyo kunyereza imisoro, no gukoresha inyandiko mpimbano mu gihe cy’amatora, ibyo aba bahakanye ahubwo bagatangaza ko ari impamvu za politiki.

William Gelling avuga ko ngo ahangayikishijwe kandi atewe impungenge no gufatwa kwa Diane Rwigara n’umuryango we.

Source: The Eastafrican

Pauline Mukarurangwa