Amatora/Venezuela: Hatoye mbarwa bamwe bagwa mu myigaragambyo

Yanditswe na Kuwa 31/07/2017, Saa 12:14:16 Yasuwe inshuro 159

Mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara kuri iki cyumweru cyerekanye ko 41,53% aribo bitabiriye amatora y’abagize inteko ishingamategeko ngo perezida Nicolas Maduro agire ububasha mu gutambutsa ibitekerezo mu nteko ishingamategeko.

Aya matora yabaye kuri iki cyumweru Perezida Nicolas Maduro yifuzaga ko aya matora bamushyigikira kugirango aheze abatavuga rumwe nawe. Icyakoze ibi ntibyabujije ko imyigaragambyo yakurikiye igikorwa cy’amatora cyaguyemo abaturage barindwi.

Aya matora ataritabiriwe ku bwiganze, ngo yakuruye umwuka mubi ushobora gutuma hongera kuba imyigaragambyo ikaze bigakomeza gushyira iki gihugu cya Venezuela mu bihe bikomeye.

Icyakoze muri aya amatora hakaba hari ikidasanzwe cyavuzemo cy’uko hari impapuro z’itora z’abantu batakiriho cyangwa impapuro zasibwe.

Aya matora mu gace kari ku mupaka wa Colombiya hagaragaye ubushyamirane bukomeye ari naho haguye abaturage bari bitabiriye imyigaragambyo.

Kuri uyu wa mbere abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Nicolas Maduro muri Venezuela bahamagariye abaturage kwitabira imyigaragambyo ikomeye, igamije gukura ku izima Nicolas Maduro.

Leta Zunze Ubumwe z’America zikaba zamaganiye kure aya matora yabaye kuri iki cyumweru ko abangamiye uburenganzira bw’abaturage. America ikaba yasabye ko hakomezwa ibihano byafatiwe Venezuela, kongera ibihano no kubyihutishwa bigashyirwa mu bikorwa

Ni inkuru dukesha ikinyamakuru Le monde/Magera Gildas

 


      

Tanga igitekerezo

-->