Amatora/Senegal: Imvururu mu matora y’Abadepite , amarenga y’ibizaba mu matora ya perezida

Yanditswe na Kuwa 31/07/2017, Saa 14:09:25 Yasuwe inshuro 164

Amatora y’intumwa za rubanda muri Senegal yabaye kuri iki cyumweru byari biteganyijwe ko yitabirwa n’abatora bagera kuri miliyoni 6,2 ariko ngo yaranzwe ngo gushyamirana.

Ubu bushyamirane bukaba bwaraturutse uburyo aya matora yarateguwe kuko ibiro by’amatora byitinze gufungurwa bamwe barimo bakuraho imyanda yatewe n’ubushyamirane bwari bwabanjirije umunsi w’itora.

Ibindi byagaragaje ko aya matora yateguwe mu buryo bugoranye n’uko impapuro z’itora zari zabaye nyinshi ndetse n’urutonde rw’abatora byabaye byinshi hanze y’ibiro by’itora. Ibitangazamakuru byo mu gihugu bikaba byarageze ku biro by’itora bagategereza umwanya munini.

Ikibazo cyo kugeza urutonde rw’abatora hirya no hino byabaye ikibazo, hiyongeraho ikibazo cyo kugeza ku baturage indangamuntu zabo byabaye bikererewe kuburyo byatindije abatora.

Abarwanashyaka ba Perezida Macky Sall, abatavuga rumwe nawe bari bitabiriye cyane cyane abashyigikiye uwahoze ari perezida Abdoulaye Wade ndetse n’umuyobozi w’umujyi wa Dakar Khalifa Sall.

Aya matora y’intumwa za rubanda akaba yabaye igipimo cy’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2019, kuko ibibazo byakomeje kugaragaramo bishobora kuzagaragara no muri ayo matora.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Macky Sall bakaba batangaje ko gutanga amakarita y’itora n’indangamuntu batinze byaba bigamije gukora ubujura bw’amajwi, nta zindi mpuhwe zo gufasha abatora.

 Ni inkuru dukesha AFP

 


      

Tanga igitekerezo

-->