Amatora 2017: Nyagatare, batewe impungenge no kuba batazatora kubera kutagira indangamuntu

Yanditswe na Kuwa 18/07/2017, Saa 12:19:47 Yasuwe inshuro 229

Mu gihe dusatira igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 03 Kanama 2017 ku bari hanze y’igihugu na tariki ya 04 Kanama 2017 ku bari mu gihugu, Bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko badafite indangamuntu bo murenge wa Matimba ho mu karere ka Nyagatare barasaba ko bazihabwa doreko ari kimwe mu bishobora kuzabakoma mu nkokora mu kwitorera umukuru w’igihugu.

Bamwe mu batarabona indangamuntu nyamara barifotoje bagira bati:”Tujya ku kabindi ngo turebe ko twabona indangamuntu dufite n’ibyangombwa byerekana ko twifotoje, ariko mu mirenge bakatubwira ngo tube twihanganye. Ubu twarifotoje indangamuntu ntizirasohoka tubasaba ko bazadushyira ku migereka none ngo ntizakoreshwa mu matora”

Icyifuzo cy’abababaturage ngo ni uko babona indangamuntu bakazitabira amatora. 

Kuri iki kibazo ubuyobozi bukaba bwizeza abaturage ko bitarenze uku kwezi kwa karindwi ikigo k’igihugu gishinjwe gutanga indangamuntu kizamanuka kigasanga abo baturage mu rwego rwo kuvugutira umuti icyo kibazo.

Ibi bitangazwa n’ umuyobozi wakarere ka nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Musabyemariya Domitille wizeza aba baturage ko muri uku kwezi kwa 7 ikigo kigihugu gishinzwe gutanga irangamuntu bafite gahunda yo kuzanira abaturage indangamuntu vuba agasaba abaturage kwegera ubuyozi vuba ku muntu ufite iki kibazo.

Usibye kutitabira amatora ngo hari hari izindi gahunda za Leta batitabira nko gutanga imisoro bitwe nuko nta ndangamuntu bafite.

Ni inkuru ya Seraphine uwineza pamella


      

Tanga igitekerezo

-->