AMATORA 2017: Niba warimutse aho wari utuye witinda kwiyimura kuri lisiti y’itora,iminsi yagiye

Yanditswe na Kuwa 13/07/2017, Saa 16:09:02 Yasuwe inshuro 359

 

 

Ntagihindutse, tariki ya 15 Nyakanga, Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) y’amatora izatangaza urutonde ntakuka rw’abazaba bemerewe gutora umukuru w’igihugu mu kwezi kwa Kanama.Nyamara ariko hari igihe usanga umudugudu umuntu abaruyemo ko ari ho azatorera yarahimutse ku buryo bisaba ko azatorera aho abarizwa, icyo gihe bisaba uwo muntu kwiyimura kuri lisiti y’itora kugira ngo yibaruze aho ateganya gutorera.

Rwandadailynews yifuje kukugezaho uko abantu bashobora kureba no kwiyimura kuri listi y’itora bakoresheje telefoni ngendanwa cyangwa internet kugira ngo batazahura n’ikibazo ku munsi w’amatora nyir’izina.

Uko bikorwa kuri telefoni

 

1. Jya ahandikwa ubutumwa 

2. Andika ijambo NEC usige akanya ukurikizeho nomero y’indangamuntu yawe, usige akanya wandike itariki y’amavuko (imibare gusa ) Urugero: NEC 1198070005522023 09081980 

3. Ohereza kuri “ 7505 ” 

4. Urahita ubona ubutumwa umwirondoro wawe

UBURYO BWO KWIYIMURA KU ILISITI Y’ITORA UKORESHEJE TELEFONE IGENDANWA (MTN & AIRTEL)

1. Jya ahandikwa ubutumwa 

2. Andika ijambo kwimuka usige akanya ukurikizeho nomero y’indangamuntu yawe, usige akanya wandike itariki y’amavu- ko (imibare gusa ), usige akanya wandike akarere wimukiye- mo, usige akanya wandike Umurenge wimukiyemo , usige akanya wandike akagali wimu-kiyemo, usige akanya wandike umudugu wimukiyemo Icyitonde rwa: Iyo umudugudu kagali kamwe, usige akanya wandike umubare ubitandu - kanya Urugero : Kwimuka 1198070005522023 09081980 Kicukiro Nyarugunga Kamashashi Akindege 2 

3. Ohe reza kuri “ 7505 ” 

 

Ni ku bw’iyo mpamvu abantu bashobora kureba ko bari kuri listi y’itora bakoresheje internet kugira ngo batazahura n’ikibazo ku munsi w’amatora nyir’izina.

Uko bikorwa kuri Murandasi

Iyo ukoresheje internet, winjira ku rubuga rwa internet rwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ari rwo www.nec.gov.rw , ugakanda ahanditse ‘check voter list’ (kwireba kuri list y’itora) ubundi ukuzuza mu tuzu twagenewe kwandikwamo nimero y’indangamuntu n’itariki y’amavuko, ugakanda ahanditse ’search’ ubundi ugahita ubona umwirondoro wawe wuzuye ujyana n’aho uzatorera.

Hari igihe usanga umudugudu umuntu abaruyemo ko ari ho azatorera yarahimutse ku buryo bisaba ko azatorera aho abarizwa, icyo gihe bisaba uwo muntu kwiyimura kuri lisiti y’itora kugira ngo yibaruze aho ateganya gutorera.

Abo nabo bajya ku rubuga rwayo www.nec.gov.rw , bagakanda ahanditse ‘change voting site’ (guhindura aho uzatorera), ubundi ukabona utuzu twabugenewe wuzuzamo nimero yawe y’indangamuntu, itariki y’amavuko, akarere, umurenge, akagari n’umudugudu by’aho uteganya gutorera, ubundi ugakanda ahanditse ’transfer’, ako kanya ukabona ubutumwa bw’iyi komisiyo bugira buti ‘Murakoze kwiyimura mu mudugudu muzatoreramo’.

Ibyo byose ubikora wiyicariye iwawe cyangwa se bitagusabye kujya ku biro by’ubuyobozi ngo urebe ko uri kuri lisiti y’itora cyangwa ngo bakwimure aho uzatorera.

Ubwanditsi


      

Tanga igitekerezo

-->