Amatora 2017: Mpayimana Philippe yasezeranyije abatuye i Rusizi kubakiza ubushomeri n’inzara

Yanditswe na Kuwa 18/07/2017, Saa 07:37:07 Yasuwe inshuro 283

Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba zo kuwa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017, nibwo MPAYIMANA Philippe,umukandida wiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika yasesekaye mu Murenge wa Kamembe,Akarere ka Rusizi mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.

Imbere y’Abaturage bari mu byiciro bitandukanye,bamuteze amatwi abagezaho imigabo n’imigambi ye,yababwiye ko naramuka agize amahirwe bakamutora,bazaba bitoreye umukandida uzabafasha kugera kuri byinshi,birimo no guhanga imirimo isaga miliyoni buri mwaka bityo ikazafasha urubyiruko kwikura mu ubushomeri.

Ikindi yabwiye abari baje kumva imigabo n’imigambi ye, nuko ngo nibaramuka bamutoye azabakiza inzara kuko azafasha abahinzi kuva mu buryo bwo gukora gakondo,ahubwo bakabikora kinyamwuga ku buryo ngo nta kibazo cyo kuba ibihingwa byabo bizahura n’izuba kuko ngo azabashyiriraho uburyo bwo kujya bafata amazi bakayakura mu bibaya no mu migezi bakayazamura mu misozi bikoroshya kuhira imyaka.

Nyuma yo kugeza imigabo ni imigambi ye ku abaraho,umuyamakuru wa rwandadailynews.com yaganiriye na bamwe mu baraho,maze bavuga ko imigabo n’imigambi y’uyu mu Kandida ari myiza. Gusa bavuga ko bazakomeza kumva n’abandi bakandida bityo bakazashyira ku munzani bakareba uwazabafasha kugera kubyo bifuza ku buryo bwihuse.

MPAYIMANA Philippe,yadutangarije ko nyuma yo kumara kwiyamamariza mu mugi wa Rusizi agiye kwerekeza mu murenge wa Mushaka ho mu karere ka Rusizi ndetse no mu bindi bice byo muri aka Karere aho ateganya kumara iminsi ibiri.

Hirya yo kuba umunyapolitiki Mpayimana Philippe ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, bimwe mu bitabo yanditse byakunzwe cyane birimo ikitwa Réfugiés rwandais entre marteau et enclume (L’Harmattan, Paris 2004), La rue de la vie, poèmes du Rwanda (L’Harmattan, Paris, 2006), Rwanda, regard d’avenir, only forward looking (L’Harmattan, Paris, 2015) – Rwanda 2017, n’ikindi yise Indi ntambwe ya demokarasi n’iterambere (L’Harmattan, Paris, 2016)

Kugeza ubu Paul Kagame, Frank Habineza na Philippe Mpayimana ni bo ba kandida barimo gukora ibikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu kuko aribo bemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganijwe ku wa 4 Kanama uyu mwaka.

Yanditswe na Joseph NIZEYIAMANA


      

Tanga igitekerezo

-->