Amategeko ateganya iki kubantu bagifite umuco wo kwihanira?

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 17/03/2018, Saa 11:40:22 Yasuwe inshuro 244

Kwihanira ni ni igikorwa kitemewe n’amategeko mu Rwanda nyamara hari bamwe mu baturage bagikomeza kwihanira kandi bitemewe.

Hirya no hino mu gihugu ku minsi y’amasoko yaremeyeho, usanga abantu ari urujya n’uruza mu mihanda berekeza mu masoko, uru rujya n’uruza rw’abantu baba bari mu isoko, ninaho haturuka bamwe bangeso mbi bafite akaboko karerekare bagacuza umuntu utwo yiyuhiye akuya, iminsi n’iminsi.

Gusa ariko hari bamwe mu baturage bavoma hafi bagahita babihanira kandi bitemewe n’amategeko y’u Rwanda, Bamwe mu baturage baganiriye na Rwanda Daily News mu bice bitandukanye by’igihugu, baravuga ko bajya babihanira.

Gusa ariko na none ngo aba baturage rimwe na rimwe babiterwa no kutamenya amategeko, bagasaba ko habaho ubukangurambaga bwimbitse bakayamenya.

Hirya no hino bamwe mu baturage bakunze kumvikana bihaniye nyamara nti byemewe n’amategeko y’u Rwanda kuko nk’iyo umuntu yihaniye, agakubita cyangwa agakomeretsa umuntu ku bushake bigatera urupfu ahanishwa ingingo ya 151 y’itegeko mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Aho iyi ngongo ivuga ko gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake bigatera urupfu uwakoze icyaha atabigambiriye, ahanishwa igihano cyo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Naho iyo yakoze urwo rugomo abigambiriye cyangwa agatega igico uwo yihaniye ahanishwa igifungo cya burundu.


      

Tanga igitekerezo

-->