Amakoperative aracyashinjwa guteza imbere abayayobora agakandamiza abayabarizwamo

Yanditswe na Kuwa 17/05/2017, Saa 12:47:28 Yasuwe inshuro 260

Mu gihe mu Rwanda ibikorwa binyuranye byaba, ubuhinzi, ubworozi, ububaji, ibigo by’imari, abakora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bari mu bafite umubare munini w’abanyarwanda bakorera mu makoperative, kugeza ubu ni nabo usanga binubira imikorere y’amakoperative.

Uku kwinubira amakoperative bikaba bituruka ku kuba abayobozi bayo yaba komite nyobozi cyangwa abagize inama z’ubutegetsi ziyayobora bayagira akarima kabo, kandi akaba aribo ateza imbere abanyamuryango bagasigara baririra mu myotsi. Iyi mikorere ngo ituma abanyamuryango batiyumva muri koperative babarizwamo kuko bakora ibishoboka ngo batange ibyo basabwa nyamara ntibave aho bari mu rwego rw’iterambere.

Bamwe mu bakorera mu makoperative y’abamotari bo mu karere ka Huye bavuga ko kimwe n’ahandi mu gihugu hari bamwe mu bayobozi babo bakoresha umutungo wa koperative nabi bigatuma bakomeza kudindira nyamara hari aho usanga bwamwe barageze ku iterambere.

Aba bamotari bamwe bo mu karere ka Huye bagira bati:”kuri twe tubona koperative ntacyo iratugezaho uretse kuvuga ngo tuyibarizwamo kugirango tubone uburenganzira bwo gutwara abagenzi. Kuri ubu nta muntu wahamagara ngo umubwire ngo dore icyo ngezeho ngikesha kuba ndi muri koperative cyangwa se dore icyo nakuyemo. Bamwe bakavuga ko hari n’amakoperative afata amadeni bigatuma abanyamuryango bibagiraho ingaruka kandi abayariye bibereye aho mu buyobozi. Ingendo za hato na hato zikorwa n’abayobozi ba koperative bajya muri RURA ngo ibibagendaho usanga biruta ibisubizo bazana, bityo ugasanga bakorera mu gihombo gusa”

Katabarwa Augustin umuyobozi w’urugaga nyarwanda rw’amakoperative agaruka kuri bino bibazo bikunze kugaragara mu makoperative yavuze Iyo abagenzuzi bagaragaje ko abayobozi ba koperative bahemukiye abanyamuryango, icyo gihe hakurikizwa icyo amategeko ateganya. Ubwo bugenzuzi raporo yabwo inyuzwa muri nteko rusange ikagaragaza ishusho y’uko koperative ihagaze, hakurikiraho gukurikirana abahemukiye koperative. Igikurikiraho ni ugutanga ikirego mu bugenzacyaha, ubundi bigashyikirizwa inkiko. Ariko icy’ingenzi mu gihe bitaragera aho hose habaho kubanza gusobanurira no guhugura abanyamuryango ngo bamenye uburenganzira n’inshingano zabo.

Icyakoze n’ubwo hari amakoperative amwe na mwe yagiye ashinjwa gusesagura umutungo, hari n’aho usanga amakoperative yateye intambwe bakinjira no mu bikorwa by’ishoramari ryinjiriza za koperative.

Ikigo cy’igihugu kikaba gisaba abanyamuryango gukorera hamwe kandi mu nyungu rusange, ahagaragaye ibibazo bakabiganiraho hakiri kare, bityo bakita no gukurikiza amategeko agenga amakoperative babarizwamo.

Gildas Magera


      

Tanga igitekerezo

-->