Amajyepfo: Umunyamabanga wa leta yatunguwe n’uko hari imirenge itagira umuriro w’amashanyarazi

Yanditswe na Kuwa 13/12/2019, Saa 12:54:06 Yasuwe inshuro 170

Umunyamabanga wa leta uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Samuel Dusengiyumva yatunguwe no kumva hari imirenge itarageramo umuriro ikagora abakozi gukora akazi kabo abibutsa ko kutagoresha Irembo baha serivisi abaturage baba barigisa umutungo wa leta kuko leta itanga asaga miliyari 1 buri mwaka kugirango iziserivisi zitangwe neza.

Ibi yabigarutseho ubwo yasozaga amashugurwa y’abakozi bashinzwe irangamimerere ku mirenge 101 igize intara y’amajyepfo yaberaga mu karere ka Muhanga ndetse bamugaragariza ibibazo bibugarije byo kutagira ibikoresho ndetse n’inshingano nyinshi.

Umunyamabanga wa leta uhoraho muri MINALOC Samuel Dusengiyumva

Yagize ati"Sinarinzi ko hari imirenge idafite umuriro ariko icyo turaza kugikoranaho n’izindi nzego kugirango birusheho kugenda neza cyane mukorere muri buryo bwiza nubwo mugaragaraza ko mufite ibibazo byinshi ariko na none mufashe abaturage kubona ibyo babakeneyeho ku gihe badasiragiye kuko umuturage aza akugana iyo umusiragije ntuba umufashije ".

Yongeyeho ko kandi ko aba bakozi bashinzwe irangamimerere mu mirenge ko hari abadakoresha serivisi z’Irembo ko bagiye kujya bafatwa nk’abanyereje umutungo bwite wa leta kuko buri mwaka bashyiramo asaga miliyari 1 kugirango abagana inzego z’ibanze babashe kubona ibyo bashaka adatinze kuko ubu buryo bwakagombye kuba igisubizo.

Yagize ati"Ndabizi neza ko muri mwe hari abadakoresha serivisi z’Irembo mu mirenge bakoreramo ariko tugiye kujya tubafata nk’abanyereza umutungo wa leta kuko ntago twakihanganira kubona amafaranga asanga miliyari 1 yose itikira iciye muri aya maboko yanyu kandi ntimukomeze kwitwaza ko mufite inshingano nyinshi mutazabizira kuko byaba biteye agahinda kukona amafaranga ashyirwa muri iyi gahunda apfa ubusa hari abakeneye byinshi kuri mwebwe".

Mu bibazo byagaragajwe n’uwari uhagarariye aba bakozi bashinzwe irangamimerere mu mirenge bakoreramo, Albert Niyonzima yavuze ko ko bafite inshingano nyinshi ndetse atoroherezwa mu rugendo ngo yegere abaturage abafashe ndetse n’ibikorwa remezo birimo umuriro n’ibikoresho bikibagora kugirango babashe kuzuza inshingano zabo.

Yagize ati “Dufite inshingano nyinshi kuko nitwebwe tunasimbura abanyamabanga nshingwabikorwa b’umurenge igihe badahari ,ikindi nuko tudafashwa kuzuza neza inshingano zacu ngo tubashe koroherezwa twegere abaturage kuko usanga hari imirenge myinshi ndetse naho tugiye ugasanga ibikorwaremezo birimo umuriro ndetse n’imashini hamwe ntazo bagira kugirango babashe gufasha abaturage babagana".

Mu cyegeranyo gisherutse gushyirwa hanze kigaragaza ko uko abaturage bishimiye serivisi bahabwa muri uyu mwaka basanze cyaragabanutse kigera kuri 71% kivuye kuri 74% mu myaka yabanje ndetse muri gahunda y’icyerekezo cy’imyaka 7 kugeza 2024 iki gipimo kigomba kuba kigeze kuri 95% nkuko NST1 ibigaragaza.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Amajyepfo