Amajyepfo: RIB yasabye urubyiruko kureka ibyaha cyangwa ikabata muri yombi

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 22/06/2019, Saa 10:44:04 Yasuwe inshuro 156

Umunyamabanga mukuru wungirije w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB), Kalihangabo Isabelle aributsa urubyiruko ko rukwiye kuzibukira gukora ibyaha, kuko uwakoze icyaha aba yishe amategeko.

Ibi yabigarutseho mu nama y’ihuriro ry’urubyiruko rwo mu Ntara y’amajyepfo yabereye i Muhanga kuri uyu wa 21 Kamena 2019 hagamijwe kurebera hamwe uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ryiyi Ntara.

Yagize ati:"Ubundi twebwe abagenzacyaha (RIB) ntago tubereyeho gufunga ahubwo tubereyeho kureba ko amategeko yubahirijwe nabo agenga ariko uyishe abgomba kubibazwa ntakabuza,mukurikize amategeko mufashe igihugu gutera imbere,kuki muhungira mu byaha mwakoze ibindi bitabashora mu byaha."

Umunyamabanga mukuru wungirije w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) Kalihangabo Isabelle

Yongeraho ko bagomba kwibona nk’inkingi iki gihugu cyubakiyeho kuko aribo bagomba kugifasha gutera imbere bafasha kugaragaza aho ibyaha bigiye gukorerwa no kubyamagana muri bagenzi babo kuko bigaragara ko aribo barimo kugaragara cyane bityo bakaba abafatanyabikorwa mu kwamagana abishora mu byaha.

Kalihangabo ati:"Iki gihugu cyubakiye ku rubyiruko kuko nirufata amaboko rukayashyira mu mufuka ntaho twagera kuko ni narwo rwinshi ariko turarusaba ko rukwiye kujya rugaragaza ahakorerwa ibyaha gusa nuko bigaragara ko ari rwo rurimo kugaragara mu byaha kandi runagenda rwiyongera ariko nibigabanuka bazaba babigizemo uruhare kuko bazaba babaye abafatanyabikorwa bacu."

Mugabo Jean Pierre witabiriye iri huriro ahagarariye urubyiruko rw’abakoranabushake yemeza ko kuba urubyiruko rwishora mu byaha birimo ibyikorabuhanga ndetse n’icuruzwa ry’abantu biterwa nuko abenshi barangiza kwiga bumva ko bazashaka akazi mu bigo bikomeye bakabura bakagana mu gushaka amafaranga mu nzira mbi zibakoresha ibyaha.

Yagize ati:"Iyo urebye usanga abishora mu byaha bitandukanye biterwa nuko akenshi usanga biga bumva ko bazashaka akazi mu bigo bikomeye bakabura bagaca izubusamo bashaka amafaranga ,abandi bakabijyamo kubera gushaka gusa neza nk’abandi batandukanye”.

Nyiramajyambere olive akomoka mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Nyarubaka avuga ko kuba hari ibyo bakenera ntibabibone bituma bagana muri izi nzira zo gucuruzwa n’abandi bo baba bafite uko bamenye aho bakura amafaranga bitabaruhije bakabijyamo ari bnabyo bibakururira imfu ndetse np gufungwa bazira kwica amategeko.

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) bugaragaza ko kuva mu kwezi kwa 7/2018 kugeza ubu 2019 hagaragaye ibyaha 57 by’icuruzwa ry’abantu rikurikiranwamo abasaga 129 muri bo 57 bari bafite hagati y’imyaka 18-30 ndetse urubyiruko rwagaragaye mu byaha bijyanye n’ikoranabuhanga 90 rikurikiranwamo abasaga 183 harimo urubyiruko rusaga 78 bagasabwa kwirinda ibigare birimo ubusinzi,gufata abana ,ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ibyaha bijyanye n’icuruzwa ry’abantu.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn –Muhanga