Amajyepfo: Nta muyobozi ukwiye guhutaza abaturage kuko batatanze ubwisungane mu kwivuza nubwo turi kuri 90%

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 22/10/2020, Saa 19:32:59 Yasuwe inshuro 316

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, arishimira ko uturere 7 ku 8 tugize iyi ntara twose twazamuye imisanzu y’Abayikoresha igeze kuri 90% byatewe nuko imyumvire y’ababutanga yamaze kuzamuka muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari ya 2020-2021 ujyana n’umwaka w’ubwisungane mu kwivuza agakebura abayobozi bahutaza abaturage ngo babutange ku ngufu.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa 23 Ukwakira 2020 ku kicaro cy’Intara y’Amajyepfo.

Yagize ati"Nta muyobozi ukwiye guhutaza abaturage ngo nibatange ubwisungane mu kwivuza ku ngufu ko bidakwiye, umuturage akwiye kubikora nk’inshingano ze zimureba kandi akorera umuryango we,nta muyobozi ukwiye gukubita umuturage ngo ntiyabutanze ukomeza kumwigisha kandi ageraho akabikora kuko aba yamaze kumva umumaro wabyo".

Yavuze ko kandi ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo bwishimira ko abaturage bamaze guhindura imyumvire bigatuma imibare izamuka.

Yagize ati"Icyo twishimira nk’intara nuko muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari ya 2020-2021 nuko abaturage bacu bamaze kubona ko gutanga ubwishungane mu kwivuza (Mituelle) ari inshingano zabo kandi tubona n’imyumvire yabo yamaze guhinduka cyane ku buryo ubona bakoresha uko bashoboye bakayitanga".

Yongeyeho ko iyi gahunda irimo no kunozwa kugirango abavurwa bavurwe neza kandi turanishimira ko hari icyo leta irimo kwigaho ku bijyanye n’imiti ndetse n’abafite ubumuga bakaba bakitabwaho ndetse nundi wese ufite uburwayi agahabwa ubuvuzi neza.

Yagize ati"Gahunda y’ubwisungane mu kwivuza irimo kunozwa kugirango ubusabe bw’abivuza bujyane n’imisanzu batanga kugirango babone ya miti bakeneye ndetse abafite ubumuga nabo babashe kubona ubuvuzi batabona bakoresheje ubu bwisungane hagamijwe kubitaho bose ku kigero kimwe".

Akomeza ashishikariza inzego bireba ko igihe bahuye nutarumva impamvu yo gutanga ubwisungane mu kwivuza ugomb kumushishikariza kugirango bigende neza kurushaho, dukoze kwigisha abaturage ko bikwiye ko bakomeza gitanga ubwisungane kandi ku gihe.

Kugeza ubu intara y’amajyepfo igeze kuri 90% mu kwishyura imisanzwu y’ubwizigame mu kwivuza (Mutuelle de sante) nubwo bidashimishije bikwiye ko hadategerezwa ko amezi atatu ashira ahubwo abishyura bakwiye kubikora mbere kugirango bishyure vuba ndetse hakab hari n’uturere tukiri inyuma mu gutanga ubwisungane bikiri hasi.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Amajyepfo