Amajyepfo: Ishoramari ritanga imirimo ni ryo rikenewe -Minisitiri Soraya

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 7/11/2019, Saa 15:06:43 Yasuwe inshuro 151

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye arasaba abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo kwishyira hamwe bagakora ishoramari rirema imirimo mishya ndetse rigakura umuturage mu bukene ariko ibikorwa bikaba ibyabo bakiteza imbere bakanafasha igihugu kugera kuri byinshi.

Ibi yabigarutseho mu nama ngarukamwaka ihuza abikorera bahagarariye abandi mu turere tugize intara y’amajyepfo yabereye mu karere ka Muhanga igahuza ibigo bitandukanye hagamijwe kubereka ibyiza byo kwishyira hamwe.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye

Yagize ati"Abikorera bo muri iyi ntara y’amajyepfo bakwiye kwishyira hamwe bakabasha gukora ibikorwa bifatika kandi ihoramari bakora rikaba rigomba kuzana imirimo mishya bityo umuturage akungukira ku mirimo ikorwa kuko yabonyemo akazi bigatuma bivana mu bukene kuberako bahawe akazi kagahindura ubuzima bwabo".

ikindi yongeyeho nuko iyi ntara ifite byinshi byatuma abikorera bakomeza kwiyubaka bakubaka n’igihugu cyabo.

Umuyobozi wungirije m’Urugaga rw’abikorera ku rwego rw’igihugu ushinzwe gukora ubuvugizi, Kanamugire Callixte yemeza ko abikorera badakwiye gukangwa nuko hari abo bazi bakoze ishoramari bagahomba ahubwo bakwiye gushaka ibyatuma badahomba bakagisha n’inama kugirango ibyo bakora bitange umusaruro baba babyitezeho.

Yagize ati"Abikorera ntibakwiye kugira ubwoba bwuko hari bagenzi babo bahombye kubera inyigo ziba zitanoze bagomba kunoza ishoramari ryabo bagiye gukora kugirango ibyo binjiyemo bagiye gukora bibahe umusaruro kabone nubwo wazaza nyuma kuko ibyo bazashoramo ingufu zabo byizwe neza bizabafasha gutera imbere banafashe ababakorera kuva mu bukene bahindure ubuzima"

Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe itarambere (RDB)ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibinyabuzima by’agasozi,Ariella Kageruka avuga ko abashoramari bo mu ntara y’Amajyepfo bakwiye kumenya amahirwe yose abarizwa muri iyi ntara kuko hari ibijyanye n’umuco i Nyanza ndetse n’iyobokamana kubagenderera i Kibeho bityo bakwiye kugira uruhare mu bikorwa by’ishoramari ariko bigahuzwa n’ubukerarugendo kuko bizabafasha kwiteza imbere,ikindi nuko nta mpungenge bagomba kugira zo kugira igihombo kuko hari ibishingirwaho hatangizwa ibikorwa by’ishoramari.

Mu bihe bitandukanye abikorera bakunze gutaka igihombo kubera ko basoreshwa amafaranga menshi ndetse n’inyigo ziba zakoreshejwe ugasanga ziteza igihombo abikorera bigatuma baterezwa cyamunara imitungo yabo ndetse n’ibikorwa byabo bigahagarara.

Abikorera mu Ntara y’Amajyepfo



Kageruka Ariella, Umuyobozi muri RDB ashinzwe ubukerarugendo n’ibinyabuzima byo mu gasozi

AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Amajyepfo