Amajyepfo: Imyumvire y’abaturage bo muri iyi ntara nicyo kibazo kiri ku isonga ry’ibindi bibazo"Gasana"

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 1/03/2019, Saa 17:39:41 Yasuwe inshuro 607

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cy’ikicaro cy’intara y’amajyepfo,guverineri CG Gasana Emmanuel yavuze ko mu mezi ane ashize atumwe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yabonye imyumvire y’abatuye b’iyi ntara kuri gahunda za leta zibagenerwa iri hasi.

Mu mezi ane ashize mu ngendo yakoreye muri imwe mu mirenge igize iyi ntara, avugako yagiye abona byinshi bikenewemo ubufatanye bw’inzego ariko akagaya ko abaturage bamwe na bamwe ibikorwa babiharira ubuyobozi bwabo akemeza ko habayeho ubufatanye iyi ntara yagaruka mu bihe byiza mu guhigura imihigo baba basinyanye n’umukuru w’igihugu mu kuzamura imobereho myiza y’abaturage bakivana mu bukene.

Yagize ati" Kuva nagera muri iyi ntara nagiye mbona ibikorwa byinshi bikenewemo ubufatanye n’izindi nzego ariko abaturage ntago bashaka gukora ngo bivane mu bukene ugasanga babiharira ubuyobozi bwabo bityo imyumvire ikaba itari ku gipimo cyafasha abayobozi kugera ku ntego baba basinyanye n’umukuru w’Igihugu".

Yongeraho ko kuba ubufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage bugaragarako butari ku rwego rwiza bituma imihigo idahigurwa ngo bifashe abaturage kuzamuka bave mu bukene ndetse hakiyongeraho ko hari ababa bari mu bukene badashaka kuhava bakifuzako bagumayo bahabwa ubufasha.

Yagize ati" Dukomeje gutya ntabwo twabasha guhigura ibyo tuba twiyemeje ariko abaturage bahinduye imikorere bakumva ko ibi bakorerwa ari ibyo gutuma bazamuka bakavina mu bukene kubera ko bahinduye imyumvire "

Mugema Mathiew atuye mu karere ka Muhanga avugako kuba abaturage badahindura imgitwarire bituruka ku bayobozi kuko usanga batagisha inama abo bayobora bakaza batanga amategeko bityo bigatuma umuturage amera nkuwigometse kuri bene abo bayobozi.

Yagize ati "Kuba hari abaturage badahindura imyitwarire bituruka ku mikorere ya bamwe mu bayobozi bakunze kwegera abaturage basa nkabatanga amategeko bigatuma umuturage abonako mubyo agomba gukorerwa atagishijwe inama bigatuma n’imishinga iza igakorwa nabi uruyhare rw’umuturage rukabura bigasa no kwigomeka ku buyobozi".

Yongeraho ko kandi kuba umuturage n’umuyobozi babaho bahanganye bituma icyerekezo cyimwe mu mishinga isubira inyuma ndetse na gahunda bagenerwa.

Yagize ati "Gahunda duhabwa ,twegerezwa zikomwa mu nkokora nihangana ry’inzego zitandukanye ariko guhangana si byiza kuko ubona biduheza hasi ntitwiteze imbere".

Bimwe mu bikorwa bigenerwa abaturage birimo kuba bahabwa inka ngo zibavane mu bukene muri gahunda ya girinka ariko bagahindukira bakazigurisha ntibabashe gukoresha amafaranga neza ,kuba abakora muri za VUP ayo bahembwa bayakoresha nabi bakayajyana mu bidafite umumaro bityo aho kwiteza imbere bakaguma muri icyo kiciro bitewe nuko ntakwiteganyiriza kwabayeho.

Iyi ntara ifite uturere 8 dufite imirenge 101 ikaba iteganyirizwa kubakwamo imidugudu yintangarugero buri murenge ukazaba ufite bene uyu mudugudu.Iyi ntara ikaba kandi ituwe n’abaturage basaga miliyoni 2.700.000 aho bitangazwa nikigo cy’ibarurishamibare.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn - Muhanga