Amajyepfo: Guverineri yahamije ko hoteri yashowemo amafaranga na Perezida igiye kubakwa

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 2/09/2020, Saa 11:55:17 Yasuwe inshuro 128

Guverineri w’Intara y’Amagepfo, Kayitesi Alice avuga ko kugirango iyi hoteli ya RMK kugirango ibashe kubakwa nuko abagomba kwiga uyu mushinga nabayifitemo uruhare bagomba kugirana imikoranire myiza kugirango hihutishwe iyubakwa ryayo.

Ibi yabigarutseho nama yahuje abayobozi b’uturere dutatu turimo Ruhango, Muhanga na Kamonyi bagiye gushyira mu bikorwa uyu mushinga wanashyizwemo amafaranga na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame mu mwaka wa 2003.

Guverineri Kayitesi ati" Mfite ikizere cyuko uyu mushinga ugiye gutangira kwigwa kuko abatsindiye isoko bagiye kwihutisha imirimo bityo inzego bireba zose zinabigira izabyo bityo hagatangira kubakwa iyi hoteli ariko birasaba ko buri wese abigira ibye kugirango ubu butaka bukorerweho iki gikorwa kandi vuba turaba dufite ibishushanyo kuko uyu mushinga niwo ushyizwe imbere yiyindi yose yakorwaga kuko uzanafasha mu bukerarugendo bwiyi Ntara yacu ikazanongera ubukungu bwayo".

Iyi hoteli ifite izina rihuza uturere dutatu(RMK modern Hotel) kugeza ubu uturere twa Muhanga n Ruhango twamaze gutanga imigabane ku ikubitiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga , Kayitare Jacqueline avuga ko bo uruhare rwabo bari biyemeje gutanga miliyoni 500 kandi agera kuri miliyoni 430 bamaze kuyatanga hasigaye angana na miliyoni 70 nayo biteguye kuyatanga nayo bityo mu gihe imirimo izaba itangiye biteguye.

Yagize ati" Ku ruhare rw’Akarere kacu twebwe twari twemeye miliyoni 500 kandi miliyoni 430 zamaze gutangwa ku kibanza kizubakwamo iyi hoteri kandi miliyoni 70 zisigaye twiteguye kuzitanga nazo kugirango iyi hoteli yubakwe inateze imbere iki gice".

Habarurema Valens akaba umuyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko akarere abereye umuyobozi njyanama Ku ikubitiro yari yiyemeje gutanga miliyoni 200 kandi zatanzwe ndetse batahagarariye kuri ago azongerwaho andi mafaranga kugirango umushinga ukorwe kandi neza.
Yagize ati "Twebwe my karere kacu twari twashyizemo asaga miliyoni 200 kuko niyo njyanama yari yagennye ariko ntacyatubuza kongeramo andi mu gihe umushinga uzaba watangiye kandi tuzagira uruhare mu gukorwa kwawo kandi uzagenda neza".

Uyu mushinga umaze imyaka 17 utegerejwe nubwo wagiye ugira ibiwukoma mu nkokora kuko ubwo perezida wa Repuburika yu Rwanda, 2003 yagendereraga icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama yabasabye ko bagir uruhare my iterambere ryayo bityo anatanga inkunga ya miliyoni 10 z’amafaranga yu Rwanda.

Nyuma yaho who wagombaga gukorererwa ubuyobozi buhubaka ikigega cy’amazi nubwo hatari hagari nkaha hagiye kubakwa doreko naho hari haragenewe kuzashyirwa Irimbi rusange ry’umujyi wa Muhanga ariko hakaza gufatwa umwanzuro wo kuzahashyira hoteli ihuriweho nutu turere kuri hegitari 17.8 ndetse bikaba binashoboka cyane ko izaba ifite ikiyaga karemano mu gihe abazategura umushinga bazabona ko biri ngombwa gusa RDB (Rwanda Development Board, Ikigo gishinzwe iterambere ) kikaba cyarahagaritse indi mishinga yose kugirango uyu witabweho neza.

AKIMANA Jea de Dieu @rdn -Muhanga