Amajyepfo: Abarezi bavugwaho kudindiza uburezi batangiye kwirukanwa mu kazi

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 22/02/2019, Saa 08:44:07 Yasuwe inshuro 3185

Mu nama yahuje abafite uburezi mu nshingano zabo ku rwego rw’Igihugu ndetse nabo mu ntara y’Amajyepfo basaga 1400 kuri sitade ya Muhanga humvikanye amajwi ya bamwe mu bayobozi b’uturere bavuze ko hari ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa hagamijwe gushaka icyatuma uburezi bugira ireme nyaryo ryifuzwa.

Nta gihe gishize habaye igenzura ryakorewe mu bigo by’amashuri byo muri iyi ntara aho hagiye hagaragara bimwe mu byabuza uburezi gutera imbere ku buryo bitakwihanganirwa n’ubuyobozi bw’Igihugu ndetse n’abafite uburezi mu nshingano zabo.

Mu ijambo ryavuzwe n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’uburezi (REB),Dr Ndayambaje Irene, yavuze ko bidakwiye ko abarezi batazi ibyo bakora baguma kwangiza abana b’Igihugu ndetse atunga urutoki abayobozi b’ibigo by’amashuri, bayobora ibigo byagiye biza inyuma mu musaruro unagaragarira mu ikorwa ry’ibizamini bisoza amashuri muri buri byiciro.

Yagize ati: "Iyi ntara ntabwo yitwaye neza cyane mu manota y’ibizamini bisoza buri cyiciro kuko mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu cyiciro rusange mwitwaye neza ariko hari n’amashuri yanyu yaherekeje andi bityo bigomba guhinduka.”

“Ntabwo twakihanganira amwe mu mashuri yagiye yitwara nabi kuva mu mwaka wa 2013 kugeza 2018 ,byagaragaje ubudasa mu gutsindwa bitewe n’uko bamwe mu barezi badakora ibyo bashinzwe ndetse n’abayobozi babyo bagahora mu matiku atagira ifatiro,abandi bakigisha ibyo batateguye ndetse hakiyongeraho kuba hari ibigo birangwaho umwanda bityo hafatwe ingamba".

Nyuma yiri jambo ryavuzwe nuyu muyobozi muri REB hari benshi bahise bemeza ko rica amarenga yo guhambiriza bamwe mu barezi ndetse babihuza n’ijambo riherutse gutangazwa n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza,ayisumbuye n’ay’ubumenyingiro ubwo yaganiraga n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bo mu karere ka Muhanga ko umurezi udakora ibyo ashinzwe agomba kubisa abandi bazi ibyo gukora bagakora, abo bagahambirizwa.

Yagize ati" Ni gute wigisha ibyo utigeze utegura, ese ubwo burere utanga buvahe ko hari ibyo ugomba kugenderaho kugirango umwana agire ibyo afata binamufashe mu kindi kiciro azajyamo, niba bikunaniye rekera abandi baze bakore akazi kabo".

Mu bayobozi bose b’uturere bahawe ijambo bemeje ko barimo gukora ibishoboka kugira ngo abagaragaweho amakosa bayaryozwe kuko harimo n’abagaragaweho ikoreshwa nabi ry’umutungo banatangiye gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe hakaba n’abandi batera inda abangavu bashinzwe kurera.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome yameje ko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri 4 birukanwe ndetse n’abandi 2 bari bayoboye uburezi ku murenge bahagaritswe.

Yagize ati "Abagera kuri 4 bari bayoboye ibigo by’amashuri birukanwe ndetse n’abandi 2 bari bahagarariye uburezi ku murenge nabo barahagaritswe ku nshingano zabo bari baratumweho".

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango,Habarurema Valens yemeje ko uwari we wese wagaragaweho n’amakosa y’imikorere ndetse n’andi yose bamaze guhabwa ibyo bagomba kuko bataguma kwanduza uburere buhabwa abana b’u Rwanda ,bityo ko birukanwe.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Madame Kayitesi Alice nawe yemeje ko hari abayobozi b’ibigo bagiye bakora amakosa bagashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha(RIB),abandi 3 barahagaritswe banashyikirizwa Polisi ndetse abandi 3 hategerejwe ubujyanama bwa MIFOTRA kugira ngo ibyabo nabo byigweho.

Ugendeye ku bigo byasomwe mu ruhamwe mu nama y’intara y’amajyepfo bigaragarako bishobokako abasaga 300 bashobora kubura akazi mu bayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse hakaziyongeraho abakora mu burezi bagaragaza ko nta musaruro ufatika ugaragara.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Amajyepfo