Amajyepfo: Abasabiriza ku muhanda no mu masoko bafatiwe ingamba

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 27/05/2019, Saa 18:08:46 Yasuwe inshuro 151

Perezida w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ,Niyomugabo Romalis aravuga ko iyi nama ahagarariye, ihangayikishijwe n’abantu basabira ahantu hatandukanye harimo ahahurira abantu benshi ndetse akavuga ko mu mwaka w’imihigo wa 2019 - 2020 bagiye guhagurukira iki kibazo bakabavana mu bice bakunze kugaragaramo.

Ibi byagarutseho mu nama y’inteko rusange yahuje abayobozi bahagarariye abandi mu bafite ubumuga mu ntara y’amagepfo hose.

Yagize ati"Kuba waramugaye ntibiguha kwitwara nkaho ntakintu wakora ahubwo watungwa no gusabiriza abahi n’abagenzi tugiye kubakurikirana kuko hari n’ababigize ingeso bakaba bambika isura mbi abandi bo bafashe iyambere bakaba bafite aho bageze mu miryango yabo".

Yongeyeho ko kandi barimo gjshakisha abasabyi bigaragarako babigize ingeso batanaginya kujya mu zindi ntara bajya gusaba kandi bamwe ari abakire bafite imitungo inagaragara bakuye muri iyi ngeso mbi.

Yagize ati " Twatangiye ibikorwa byo kureba abazwi bagaragara mu bice bitandukanye basaba kandi bikaba binazwi ko bafite imitungo iruta iyabadafite ubumuga ubwaribwo bwose ,bikagaragarako basaba nkababikorera ingeso".

Romalis yemeza ko kuba hari abagikomeje gusaba banabiterwa nuko hari ababaha kandi itegeko rigena abaha aba bantu bafite ubumuga bagaragara mu bice bimwe na bimwe bihurirwamo na benshi bagamije kugira ibyo batahana mu ngo babamo ndetse bikagaragara ko baba batumwenabo babana.

Yagize ati " Amategeko y’igihugu ahana umuntu wese ushuka umuntu ngo ajye gusaba mu mihanda kuko hari aho bigenda bigaragara ikindi usabye ndetse n’umuhaye amategeko y’igihugu amugenera ibihano bityo iyo umuhaye nejo aragaruka ikaba nayo imbogamizi".

Mu kiganiro umwe mu basaba yahaye www.rwandadailynews.com yemeje ko we atabivamo kuko umuryango wamutereranye kubera ubumuga afite akaba anazwi nkufite ibikorwa birimo amamoto atwara abagenzi mu mujyi wa Muhanga akaba akunze kujya I Kigali,Ruhango,Nyanza na Gashyushya gusaba ngo abo icyo arya.

Yagize ati"Biragoye kuko sinava mu gusaba kuko nibyo bingejeje aho ndi ubu kuko natereranywe n’abavandimwe kubera ubumuga mfite bamera nk’abanjugunye maze ntangira kurema amwe mu masoko atandukanye ngo mbone icyo kurya gusa ubu nitungiye umuryango kuko maze kugera kuri byinshi kuko mfite imitungo yantunga ariko sinabivamo".

Kamangu Samuel ni umukozi uhagarariye abafite ubumuga mu karere ka Muhanga yemeza ko iyo babonye umuntu ufite ubumuga muri aka karere bashakisha amakuru kugirango bajyanwe aho bakomoka ariko bongera kugaruka bakaza gusaba amafaranga akavuga ko nawe atazi icyo bakura muri ubu busabyi bakora.

Mu gitabo cy’amategeko ahana harimo abahanwa ku cyaha cyo gusabira ahatemewe ndetse n’ibihano bihabwa abashora abandi mu bikorwa byo gusaba babashakamo indonke kuko byagiye bivugwa ko hari abakusanya abafite ubumuga bakabashyira ahantu hatandukanye hagamijwe kubasabisha amafaranga.
Mu gitabo cya 2 cy’ amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo y’192 hagaragaramo ibihano ndetse n’abahanwa mu bahamijwe icyaha cyo gusaba mu ruhamwe nadetse no guha aba basabyi .

Kugeza ubu mu Rwanda harabaurirwa abasaga ibihumbi 456 bafite ubumuga butandukanye ndetse muri aba harimo abasaga ibihumbi 156 bamaze kubonana na Muganga yemeza icyiciro cy’ubumuga bafite naho abasaga ibihumbi 300 bategereje kubonana na Muganga ngo yemeze ibyiciro bagomba kuba bashyirwamo kugirango ubumuga bafite bujyane nibyo bakorerwa kuvirango ubuzima bukomeze bugende neza nuhabwa inkunga koko abe azwi neza nicyo ashobora kuyikoresha.




AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Amajyepfo