Amajyepfo: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabwe gutanga umusanzu wabo kubaka ibyumba by’amashuri

Yanditswe na Kuwa 23/06/2020, Saa 20:41:41 Yasuwe inshuro 85

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena niho mu rwanda hose hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri bigomba kwigirwamo mu mwaka utaha wa 2020-2021 mu rwego rwo kugabanya ubucucike ndetse n’ingendo abana bakora bajya gushaka amashuri yo ku rwego rwisumbuye ayo bigagamo.

Vuganeza Aaron ni umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi mu ntara y’Amajyepfo mu muganda wabereye mu karere ka Ruhango ho mu murenge wa Bweramana ku kigo cyamashuri cy’urwunge rw’amashuri rwa Murama kuri iki cyumweru gishize avuga ko basaba abanyamuryango babo gutanga amaboko ibi byumba bikuzura mbere yuko abanyeshuri batangira umwaka w’amashuri akongeraho ko bikorwa hanagamijwe kugabanya umubare w’abana mu ishuri no kubagabanyiriza ingendo bakoraga.

Yagize ati" Twifatanyije naba baturage kugirango tubibutse ko ibi biri mubyo basabye mu itegurwa ry’ingengo y’imari ko basha amashuri yo ku rwego rwisumbuye kurusanzwe bafite kandi turabasaba ko babigiramo uruhare tunahereye ku banyamuryango bacu kuko nibo nyambere y’abandi kugirango bigerweho bafatanyije n’abandi baturage.

Ikindi nuko abanyeshuri ba hano bajyaga kwiga kure bagiye kwiga hafi kuko bakoraga ingendo ndende bajya kwiga ariko ibi byumba nibyuzura bizagabanya n’ubucucike mu ishuri mwarimu akabasha kubitaho bose".

Uwizeyimana Ange avuga ko basabye ko bahabwa ishuri ryisumbuyeho iryo bari bafite ry’imyaka icyenda (9Ybe) bibaye byiza kuko bigiye kugabanya ingendo bakoraga ndetse n’ubucucike bugiye kugabanuka.

Bizimana Jean Pierre avuga ko byari bikenewe kuko bana bakoraga ingendo ndende ndetse abqndi bakava mu mashuri ariko nabo bagiye kwitznga cyane kugirango aya mashuri yuzure vuba abana babo bazatangire kuyigiramo.

Habarurema Valens akaba umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Ruhango akaba na Meya w’aka karere yemeza ko abanyamuryango icyo biyemeje cyose kigerwaho kuberako nibo baba babihisemo bakanafasha umuryango bemeye kujyamo ko wageza ibyiza ku baturage bose,ikindi nuko bagomba gukomeza kwitwararika ku cyorezo cya COVID-19 mubyo bakora byose bakubahiriza ingamba zashyizweho hagamijwe kwirinda no kurinda abandi.

Yagize ati"Aba banyamuryango bacu nibo baba banisabiye ko bahabwa ibi bikorwa gusa burya leta ishyiramo bimwe ibindi ikabiharira abaturage nabo bakitanga ku miganda kuko baba barabisabye mbere hose bityo bakabihabwa hagamijwe ko abana babo bagomba kwiga hafi ariko uko imirimo igenda ndanabasaba ko bakwirinda icyorezo cya COVID-19 aho bakorera bakitwararika bakanambara udupfukamunwa bagakurikira amabwiriza yose yashyizweho hagamijwe kwirinda iki cyorezo kiracyahari ".

Muri aka karere hagiye kubakwa ibyumba bigera kuri 600 aho ibigera ku byumba 360 byasabwe n’abaturage ko babyegerezwa ngo abana babk bige hafi yaho batute muri gahunda ya leta ndetse hari ibindi byumba bizubakwa ku nkunga ya banki y’Isi aho biteganyijwe ko bigomba kuzura mu mpera z’ukwezi kwa 8/2020.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn-Muhanga