Akarere ka Karongi kungutse abagafasha kwesa imihigo

Yanditswe na Clenie MUKASHYAKA Kuwa 6/10/2019, Saa 08:43:34 Yasuwe inshuro 811

Mu birori byo gusoza Icyumweru cy’Intore mu zindi (Induction Week 2019) byabaye ku wa 04 Ukwakira 2019, mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Karongi (IPRC Karongi), Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Madamu Mukarutesi Vestine yavuze ko Imihigo Intore zahize ihura n’iy’akarere ka Karongi bityo akaba yishimira ko zigiye gufasha akarere kwesa imihigo yako.

Imihigo Intore za IPRC Karongi ziyemeje kuzesa mu mwaka wa 2019-2020 ishingiye ku guteza imbere ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza, ubutabera, umuco na siporo n’uburinganire.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi yagize ati, “Muhize imihigo isobanutse, imihigo mwahize uhereye ku wa mbere kugera ku wa nyuma imyinshi muri yo iri no mu mihigo y’akarere Karongi.”"

Yijeje intore ubufatanye ngo kuko zirimo zifasha akarere kwesa imihigo yako. Ati, “Maze kubabwira ko imyinshi mu mihigo yanyu iri mu y’akarere, ubwo murimo muradufasha kwesa imihigo. Natwe tubijeje ubufatanye. Igihe muzadukenera cyose tuzaba duhari kugira ngo dufatanye namwe kwesa iyi mihigo ndetse natwe dushobore kwesa iyo twahize.”

Meya wa Karongi kandi yasabye Intore kurinda izina ry’ubutore zahawe no gushyira mu ngiro imihigo zahize kuko ngo guhiga imihigo utazesa birutwa no kutayihiga.

Yagize ati, “Izina ryanyu ry’ubutore mwaryumvise, mugomba guharanira ko aho muri hose muba Intagamburuzwa. Iyi mihigo mwahize, ubahagarariye yahindukiye arababaza ati ese twemere ko tuzayesa? Mwabimwemereye, ubwo mwabimwemereye, turabasaba ngo ntimuzamutetereze ahubwo mugomba kuyesa mufatanyije kuko muri intore. Aho guhiga imihigo utazesa, burya wayireka.nNdabasaba ko iyi mihigo yanyu itaba mu mpapuro gusa ahubwo ishyirwa mu bikorwa. Aho muri hose mugahora muzirikana ko mwahize imihigo kandi mugomba kuyesa,” Meya w’akarere ka Karongi abwira Intore za IPRC Karongi.

Meya w’akarere ka Karongi

Bwana Dipl.-Ing.UMUKUNZI Paul, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Amasomo n’amahugurwa muri IPRC Karongi asanga uko abanyeshuri baje kwiga muri Kaminuza bakirwa ubu bitandukanye cyane n’uburyo byakorwaga mbere y’uko gahunda y’Intore mu zindi ishyirwaho ku wa 01/10/2015.
“Ubundi kera habagaho ibikorwa bibi byo bitaga kunyuzura, abana bashya bagakubitwa bagashinyagurirwa, ariko Umutoza w’Ikirenga yaje kubona ko bidakwiye ashyiraho gahunda y’Intore mu zindi. Ubu tubakira tubigisha umuco w’ubutore, tubereka intore baje basanga kandi ziteguye kubafasha kumenyera urugerero bagiye kujyaho rwa Kaminuza bazamaramo imyaka itatu.”

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo n’amahugurwa

Bamwe mu banyeshuri bashya bakiriwe muri IPRC Karongi batangaza ko bishimiye uburyo bakiriwe neza kandi bahamya ko bazahanga udushya twinshi kuko baje kwiga ibintu bakunda.

Ayingeneye Francine, umwe mu banyeshuri baje kwiga mu wa mbere yabwiye Rwanda Daily News ko IPRC Karongi ari ikigo cyiza ko yagize amahirwe bakakimuha nk’uko yagisabye bityo bikaba bizamufasha gutsinda mu myigire.
“Nkigera i Karongi bwa mbere nkamenya ko haba Kaminuza narahakunze nifuza kuzahiga, rero narahasabye barahampa akaba ari ibintu numva by’agaciro kanini kuri njyewe.”

Icyumweru cyo kwijiza intore mu zindi ni gahunda yatangiye ku wa 01/10/ 2015 igamije kwakira abanyeshuri bashya baba bagiye kwiga muri Kaminuza n’amashuri makuru. Abanyeshuri bashya barakirwa, bakamara icyumweru cya mbere mu itorero batozwa indangagaciro na kirazira by’uumuco nyarwanda ari na ko bagenzi babo basanze babamenyereza babasobanurira byinshi ku buzima bwa Kaminuza baba bagiye gutangira.

Intore nshya zinjijwe mu zindi muri IPRC Karongi zigera ku 141 mu gihe hari hateganyijwe kwakirwa abagera ku 181. Ababura ngo bagiye bagira imbogamizi zituma batabasha kuhagera ku gihe ngo batozwe ariko ngo na bo ikigo kirateganya kuzabagenera umwanya wo gutozwa nk’uko abandi batojwe.

Intore zihiga
Intore zimaze gukurwa ku ka rubanda


Gusoma ku nzoga y’Imihigo