Akanama ka LONI gashinzwe kurwanya ihohoterwa kahagaritse uruzinduko rwako mu Rwanda

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 22/10/2017, Saa 01:17:20 Yasuwe inshuro 580

Ishami ry’umuryango w’abibumbye riratangaza ko ryasubitse gahunda yaryo yo kugenzura iyicarubozo ngo rivugwa mu Rwanda kubera ubwoba bw’uko ababajijwe ngo bashobora kwibasirwa.

Aka kanama katangaje ko ngo kahagaritse uruzinduko kateganyaga kugirira mu Rwanda kubera imbogamizi ngo zashyizweho n’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse n’icyoba cy’uko ngo ababajijwe kuri iri yicarubozo bashobora kwibasirwa.

Arman Danielyan uyoboye iyi komite yungirije, avuga ko ngo bahuye n’imbogamizi zituma batabasha kuza mu Rwanda gukora igenzura.

Ati”Twabujijwe gusoza akazi kacu mu duce tumwe ndetse banatubuza kugera muri za gereza zimwe na zimwe”.

Mu itangazao ryasohowe kuri uyu wa gatanu, Arman Danielyan avuga ko Uretse ibi, ngo banakumiriwe kugirana ibiganiro na zimwe mu mfungwa ngo zagombaga kubaha ubuhamya mu rwego rw’amashirakinyoma ku bivugwa ku Rwanda.

Ati”Batubujije kugira abo tubaza mu muhezo ndetse hari n’abo bahakaniye kutuvugisha, kandi benshi mu bo twabajije bafite ubwoba bwo guhohoterwa”.

Iki cyemezo cyo gusubika iri genzura, kije nyuma y’ibyumweru bibiri, umuryango Human Rights Watch uvuga ko uharanira uburenganzira bwa muntu, ushyize hanze raporo ishinja ingabo z’u Rwanda ndetse n’izindi nzego z’umutekano, gukorera iyicarubozo zimwe mu mfungwa ngo ziganjemo iza politiki by’umwihariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Muri iyi raporo, HRW ivuga ko ngo yavuganye n’abantu 104 kandi yemeza ko ngo bafunzwe binyuranyije n’amategeko, muri bo hakaba harimo ngo abakorewe iyicarubozo batwikishwa amashanyarazi, kubatwikisha ibijerekani, kubashyira ahtari umwuka uhagije n’ibindi,ibi ngo bikaba byarakozwe hagati ya 2010 na 2016.

Ibi bitangajwe kandi nyuma y’umunsi umwe gusa, abashingamategekob’u Rwanda basabye ko Human Rights Watch yahagarikwa mu Rwanda ndetse byaba na ngombwa ikajyanwa mu mategeko kuko ngo ibyo itangaza ari ibinyoma.

Kugeza ubu ntacyo Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu iratangaza kuri iyi raporo imaze ibyumweru bibiri isohotse.

Cyakora ku yindi nayo yasohowe na HRW mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, yavugaga ko ngo hari abantu 35 bishwe n’abategetsi b’u Rwanda, Komisiyo yakoze iperereza maze itangaza ko ibi birego bigamije guhungabanya umutekano no guca igikuba mu banyagihugu nta kindi.

Mu iperereza ryakozwe kuri iyi raporo na komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, yatangaje ko ngo bamwe mu batangazwa ko bishwe, ngo barindwi muri bo bakiriho, bakanemeza ko n’ibindi bikubiye muri iyi raporo bififitse, ahubwo abakora izi raporo ngo bagamije kwambika icyasha leta y’u Rwanda.
Gusa Arman Danielyan yasabye u Rwanda gukomeza imikoranire myiza rusanganywe rukemera ko bakomeza uru ruzinduko ndetse no gushyiraho uburyo bunoze bwo gukumira ihohoterwa.

Ministre w’ubutabera Johnston Busingye, aherutse gutangaza ko ibikubiye muri iyi raporo nta kuri kurimo, kuko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byashyize umukono ku masezerano yo gukumira no kurwanya ihohoterwa ndetse rugomba no kuyubahiriza.

Nta wuzi niba gusubika uru ruzinduko rw’iintumwa z’akanama k’umuryango w’abibumbye bifite aho bihuriye n’ibyatangajwe n’abadepite basaba ko amasezerano u Rwanda rufitanye na HRW yaseswa ndetse ikanajyanwa mu nkiko.

Pauline Mukarurangwa.
Source:jeuneafrique.com


      

Tanga igitekerezo

-->