Agashya! Nyaruguru bagiye kujya batekera umuceli abitabiriye umuganda bose

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 17/09/2017, Saa 14:25:36 Yasuwe inshuro 952

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburezi kuri bose n’uburezi bw’imyaka 9 na 12 muri rusange, Leta y’U Rwanda by’umwihariko Minisiteri y’uburezi, yatangije igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuli bisimbura ibyari bishaje.

Ku rwego rw’igihugu byatangijwe ku mugaragaro ku tariki ya 16 Nzeri 2017,iki gikorwa kikaba cyabereye mu gihugu hose.

Mu Karere ka Nyarugu, iki gikorwa cyitabiriwe n’umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuli abanza na yisumbuye Isaac Munyakazi,aho byabereye mu Murenge wa Busanze ku Rwunge rw’amashuli rwa Runyombyi II.

Muri uyu Murenge hakaba hacukuwe umusingi ndetse hanasizwa ikibanza kizubakwamo ibyumba by’amashuli 5. Ni nyuma yaho ibindi byari bimariye gusaza.

Kuri uru Rwunge rw’amashuli rwa Runyombyi II, ibyumba bimwe byari bitegeshejwe ibiti. Mu ijambo rye umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois ati:” Abazajya baza mu muganda tuzajya tubatekera umuceli...Udakora nta karye n’utarya nta gakore,ariko twiyubakire ibyumba by’amashuli y’abana bacu bigamo. Uburezi niwo munani dukwiye kuraga bana bacu.”

Ibi kandi byanashimangiwe n’umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Ministeri y’uburezi ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi, wari waje kwifatanya n’aka Karere ka Nyaruguru, anashinzwe kureberera nkuko biherutswe gutangazwa.

Yavuzeko uyu muceli bazajya bawutekerwa ariko amafaranga azawugura akazakorwa ku ngengo y’imali y’aka Karere.

Buri Karere gafite umwihariko wako,bityo kugaburira abaje mu muganda bikaba ari umwihariko wa Nyaruguru.

Mu Karere ka Nyaruguru, hari ibyumba 205 bikeneye bishaje gusimburwa. Hakaba hagiye kubakwa ibyumba 28 n’ubwiherero 36.

Leta ikazatanga ibikoresho byibanze, birimo: sima, amabati, ibyuma, n’amafaranga yo kugura ibikoresho asaga miliyoni 136. Hakazanifashishwa n’umuganda w’abaturage wunganira ingengo y’imali y’Akarere ka Nyaruguru.

Emmanuel Rukundo.