Afurika y’epfo: Jacob Zuma akomeje gufatirwa mu mikorere mibi ari nako ibyaha aregwa byiyongera

Yanditswe na Kuwa 6/06/2017, Saa 11:55:18 Yasuwe inshuro 136

Jacob Zuma Perezida w’Afurika yepfo kuba yajya ku butegetsi, haba mu ishyaka rye ANC ndetse no muri guverinoma, kugeza ubu ntiyorohewe,kuko yakomeje gushinjwa ibyaha bya ruswa, kunyereza umutungo ndetse no gukoresha nabi ibya rubanda, ibi bikaba byaragiye bikurikirwa n’inama za hato na hato zigamije kumukuraho ikizere.

Kuri ubu haravugwa ubutumwa cyangwa e-mail nyinshi yaba yaragiye yandikirana n’imiryango y’abaherwe b’Abahinde bafite inganda zizwi nka Industriels Indiens Gupta. Si abo abavugwa kuba baragiranye ibiganiro binyuze mu kwandikirana e-mail kuko n’abakozi bazo ndetse n’abayobozi b’inganda zishamikiyeho bagiye baganira. Ibi bikaba byaranagaragaye ku iperereza ry’inkuru icukumbuye yakorewe I Dubayi. Icyakoze hakaba hari e-mail zagiye ziburirwa irengero ubwo hagaragazwaga imikoranire ya Perezida Jacob Zuma n’iyi miryango y’abaherwe b’abahinde.

Mu iperereza ryakozwe rikaba ryaragaragaje ko Perezida Jacob Zuma afite umuturirwa I Dubai witwa Villa L35 utuye ku muhanda wa Lailak mu gace ka Emirates Hills ikaba ifite ibyumba 10, ubwogero 13, sale 9 zo kwakira abantu n’ahandi bagiye bategurira abantu kwidagadurira.

Iyi mitungo Jacob Zuma akaba ayaragiye ayigurirwa n’uyu muryango w’abahinde Gupta ku kayabo ka Miliyoni 23 z’amayero muri 2015. Ibi bikiyongeraho gusesagura umutungo kwakozwe n’umuhungu wa Jacob Zuma witwa Duduzane ufitanye imikoranire ikomeye n’uyu muryango w’abaherwe b’abahinde Gupta. Uyu muhungu nawe akaba yaraguze inzu y’akataraboneka ya Miliyoni 1,3 z’amayero mu gace gaherereyemo umunara wa Burk Khalifa umwe mu minara minini ku isi.

Izi nyandiko zavuye kuri e-mail zavumbuwe mu cyumweru gishize, ngo inyinshi zagiye zisinywaho na Perezida Jacob Zuma agaragaza umushinga wo kujya gukorera I Dubai mu nzu ye.

Uku kugura inzu ya L35 abifashijwemo n’umuryango Gupta byatumye Jacob Zuma ahatwa ibibazo byinshi ndetse akomeza gukekwaho kunyereza amaranga yo mu isanduku ya Leta.

Ibi bimenyetso n’andi makuru byagaragajwe kuri Jacob Zuma byose yavuze ko abihakana kuko ari ibihimbano, kandi byakozwe n’abamurwanya, kandi ko bidakwiye guhingutswa mu butabera niba bashaka kugera ku kuri.

Ni inkuru dukesha Jeune-Afrique/Gildas Magera

 


      

Tanga igitekerezo

-->