Iyo uganiriye n’abasirikare barwanye urugamba rwo kubohora igihugu cyangwa se ugakurikira indirimbo z’urwo rugamba wumva kenshi na kenshi uwari uyoboye urugamba muri icyo gihe “Paul Kagame” ahabwa izina rya Afande PISI (PC), uganiriye na bamwe mu bakoresha iryo zina ariko, ni gake cyane wakumva barisobanura.
Nyamara Ubwo Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yaganirizaga urubyiruko rwaturutse muri Lycée de Kigali, Lycée Notre Dame De Cîteaux, King David Academy na Kagarama Secondary School, kuri mu nyubako mberabyombi y’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro ku Kimihurura yaruhishuriye inkomoko y’iri zina.
Ni ikiganiro cyasozaga ‘Intergeneration Dialogue’, ibiganiro byamaze umwaka bihuza urubyiruko bitegurwa na Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, Mutesi Jolly, haganirwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Sigasira Ibyo Twagezeho Nk’uwikorera.”
Ni ibiganiro byakorwaga mu buryo bamwe mu bayobozi bakuru batangaga ibiganiro kuri urwo rubyiruko ariko narwo rugahabwa umwanya rukabaza aho rutasobanukiwe.
Aha niho umwe mu banyeshuri yahagurutse akabaza inkomoko y’izina Afande PISI(PC) ryahabwaga Perezida wa Republika Paul Kagame wari uyoboye urwo rugamba muri icyo gihe.
Yagize ati: “ Nitwa Kalisa Godfrey naturutse muri Kagarama secondary School, … Ikibazo mfite ndakibaza General Kabarebe. Kirabaza ngo, Afande wacu , cyangwa perezida w’igihugu uyu munsi, twumva akazina mujya mukunda gukoresha abasirikare cyangwa n’abandi babanaga nawe mumwita Afande PC ese buriya byaturutse kuki nk’abantu mwabanaga nawe bya hafi?”
Ni ikibazo cyatumye akomerwa amashyi, bigaragara n’abandi bari banyotewe kumenya inkomoko y’iri zina, General Kabarebe yahise matsiko urwo rubyiruko.
Yasobanuye ko inkomoko y’iri zina Kagame yarihawe bigendanye n’itumanaho rya gisikare yakoresha mu gutanga amabwiriza y’urugamba, ariko nanone ngo byafashije mu kumurindira umutekano kuko umwanzi atabashaga kumenya uwo ariwe naho aherereye.
General Kabarebe yagize ati: “Ahubwo birantangaje kumva ako kazina ukazi. Igisirikare iyo dukora akazi dukoresha itumanaho rigufi n’irirerire , dukoresha ibyitwa call signs, kuva rero muri 1990 kugeza ngirango 1991, hagati nko mu kwa Cyenda Perezida wa Republika yakoreshaga call sign yitwaga Papa Charly , bahinaga bakavuga PC. Ni uko nguko bavugaga ngo Afande PC.”
Kabarebe yabwiye urwo rubyiruko ko impamvu ku rugamba hatavugwa amazina y’ukuri ari mu rwego rwo kujijisha umwanzi, aboneraho no kurubwira ko Izina Afande PC umwanzi yaje kurimenya batangira kumushakisha birangira ahawe irindi zina “Zero Bravo” ari naryo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaje gusozanya urugamba.
Inkuru yanditswe n’umwanditsi mukuru wa rwandadailynews.com
Ibitekerezo ku nkuru