Korali Isezerano yo mu itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR mu itorero ry’Akarere rya Nyamagabe muri Paruwasi ya Sumba, mu karere Nyamagabe, iri gukora ingendo zivugabutumwa hirya no hino mu gihugu yashyize hanze indirimbo nshyashya yitwa “Iyavuze”
Iyi ni indirimbo bayishyize hanze, mugihe kuri iki cyumweru taliki ya 15 Nzeri 2019, bakoreye urugendo rw’ivugabutumwa muri Paruwasi ya Cyarwa ku mudugudu wa Sahera bakahagirira ibihe byiza hakaboneka n’abihana bakemera gukurikira Umwami Yezu/Yezu Kristu.
Nyuma y’uru rugendo rw’ivugabutumwa, iyi korali Isezerano ku italiki 13/10/2019 izaba iri muri Paruwasi ya Murambi mu karere ka Nyamagabe, nyuma yaho ikazanakorera urundi rugendo rw’ivugabutumwa mu Mujyi wa Kigali i Kanombe.
Umutoza wa korali Isezerano Havugimana Jean Nepomscene yavuze ko iyi ndirimbo nshyashya "Iyavuze" bayikoze bagamije, kubwira abantu ko Imana icyo ivuze igisohoza.
Yagize ati:”Twagendeye ko iyo Imana ivuganye n’umuntu wayo, yongera ikagaruka ikavugana nawe nk’uko ku bwa Aburahamu byari bimeze ikaza ikamubwira ko izamuha urubyaro kandi yarabisohoje.”
Muri korali Isezerano bavuga ko ngo bafite n’ibihamya by’uko ngo Imana ibyo ivuze ibisohoza. Ngo bamwe mu baririmbyi bayo bayigiye i Nyamagabe n’amaguru ubu bafite ibinyabiziga kandi Imana yari yarabibabwiye.
Perezida wa Korali Isezerano Paul Rusingizandekwe aganira n’itangazamakuru, yavuze ko ibikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza babikomeje, yaba mu gukora ingendo z’ivugabutumwa, ibitaramo, n’indirimbo nshyashya.
Ati:” Igikorwa cya mbere dufite ni ivugabutumwa, ibindi ibikorwa ni iby’urukundo nko gusura abarwayi, no muri gereza. Dufite kandi na alubumu 2, kandi twatangiye no gukora indirimbo zizajya ku ya gatatu.”
Korali Isezerano yatangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 2009, ubwo yashyiraga hanze umuzingo wayo wa mbere yise ‘Ineza’.
Korali Isezerano yatangiye umurimo w’uburirimbyi mu mwaka w’1999 itangiriye mu cyumba cya Kabacuzi mu cyahoze ari umudugudu wa Gikongoro Paruwasi ya Gikongoro, ubu ni Paruwasi ya Sumba.
Yatangiye igizwe n’abaririmbyi 5 muri bo 3 baracyakora umurimo w’Imana wo kuyiririmbira muri iyi korali, kandi kuri ubu abaririmbyi bose barasaga 115.
Mu rwego rwo kumenyekana no gukomeza kogeza ijambo ry’Imana hirya no hino binyuze mu ndirimbo, mu mwaka wa 2009 korali Isezerano yasohoye umuzingo w’ indirimbo z’amajwi n’amashusho. Ndetse mu mwaka wa 2017 bashoboye gushyira hanze undi muzingo w’indirimbo z’amajwi n’amashusho wiswe “Ibyo wankoreye Mana”
Dorere bamwe mu bagiye bayobora korali Isezerano
• Nzabihimana J. Marie Vianney yayiyoboye kuva 1999 kugeza 2000
• Bizumuremyi John 2000 yayiyoboye kugeza 2014
• Rusingizandekwe Paul yayiyoboye kuva 2014 kugeza ubu.