Abunganira abo kwa Rwigara babwiye urukiko ko urubanza ruri kuburanishwa n’urukiko rutabifitiye ububasha

Yanditswe na SAFARI Jean Bosco Kuwa 16/10/2017, Saa 07:56:50 Yasuwe inshuro 1473

Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukwakira 2017, inteko iburanisha yinjiye mu rukiko hasubukurwa urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza ruregwamo abo mu muryango wa Rwigara, ku nshuro ya gatanu mu gihe kingana n’icyumweru n’iminsi 3 gusa.

Ku isaha y’isaa tatu nibwo abaregwa bagejejwe imbere y’urukiko mu gihe urubanza rwagombaga gutangira i saa mbiri.

Hasobanuwe ko byatewe n’uko batinze kuzana ababurana ndetse ko hari n’imyanzuro mishya yabonetse.

Abunganira abaregwa batangiriye ku nzitizi y’ibura-buryo maze Me Gatera Gashabana avuga ko Madame Adeline uregwa icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda n’icyo gukurura amacakubiri ndetse basomye n’ibimenyetso byagiye bitangwa baza gusanga hari inzitizi y’ibura-bubasha hashingiwe ku mategeko ,bityo hashingiwe ku ngingo ya 99 yo mu gitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda,ku itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha basanze urukiko rufite ububasha kuburanisha iki kirego ari urukiko ruri hafi y’aho bafatiwe, kuko bafatiwe bakanafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera ,ubu ngo bakabaye bari mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru.

Me Gashabana ati:" Nyakubahwa perezida ubu duhagaze imbere y’urukiko rutabifitiye ububasha."

Yasabye abacamanza ko bafata umwanzuro ugaragaza ko urukiko rubaburanisha rudafite ububasha bityo n’inyandiko ita muri yombi uwo yunganira nayo igateshwa agaciro ,uwo yunganira agahita arekurwa nta mananiza.

Me Buhuru nawe wunganira Anne na Adeline Rwigara avuga ko inyandiko ita muri yombi aba bombi yanditswe ku itariki ya 28/ 09/2017 yategekaga ko Anne Rwigara ashyikirizwa station ya polise ya Remera bityo nk’uko bisobanurwa n’ingingo za 99 na 100 z’itegeko ryavuzwe haruguru zivuga ko urukiko rwose ruri hafi y’aho uregwa yafatiwe ariho agomba kuburanishirizwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo usibye inkiko za gisirikare,bityo nawe asaba ko itegeko ryakubahirizwa abunganirwa bagashyikirizwa urukiko rw,ibanze rwa Kacyiru.

Ibi kandi arabishimangiza imanza zaciwe n’izindi nkiko nk’urubanza rwa Twagiramungu Jean ,Munyagishari n,urubanza rwa Mugimba bose bagiye baburanishwa n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga kuko ariho hegereye sitasiyo ya Polisi y’aho bahingukiraga bagera mu Rwanda.

Umushinjacyaha we asanga abunganira abaregwa basobanura itegeko uko ritari,kuko ingingo ya 4 y’itegeko ryavuzwe haruguru ivuga ko mu manza mpanabyaha ntakugenekereza kurimo.

Kandi ngo umushinjacyaha ashobora gusuzuma urukiko abona rumubereye hafi akaba ari rwo ashobora kuregamo abacyekwa nkuko bivugwa mu ngingo ya 99 yavuzwe ruguru.

Ikindi kandi ni uko urukiko rw’ikirenga mu manza nk’izi rwatanze umurongo ko ikirebwa atari intera ahubwo harebwa ahoroheye ubushinjacyaha.

Bityo asaba urukiko ko iyi nzitizi itahabwa ishingiro maze urukiko rugategeka ko iburanisha rikomeza.

Nyamara Me Gatera Gashabana wunganira Madame Adeline Rwigara Mukangemanyi yakomeje avuga ko ingingo ya 4 y’itegeko ry’imiburanire y’imanza nshinjabyaha yakagombye gusobanurwa uko iri kandi urukiko rugasuzuma ku byasabwe urukiko byo kureba ko uru rukiko rufite ubushobozi.

Hagati aho havutsemo ikibazo cy’umuriro no kubura kwa interineti hagati aho umushinjacyaha asaba ko abuze amakuru atari yabitse, hagasubirwamo iburanisha.

Inteko iburanisha iri kwiherera gato ngo ifate umwanzuro ku nzitizi zatanzwe n’ababuranyi.

Nyuma yo kwiherera urukiko rusanze kuba abacyekwa bararegewe urukiko rwisumbuye ntakosa ubushinjacyaha bwakoze.

Rurasanga kandi kuba inkiko zisumbuye zifite ububasha bwo kuburanisha iki kirego kuko zifite n’ububasha bwo kuburanisha ibyaha bihanishwa ibihano birengeje imyaka 5.

Bityo rero urukiko rwanzuye ko iburanisha rikomeza.

Urubanza rwakomeje ubushinjacyaha busaba ibyifuzo 2 ;icya mbere ni uko amajwi (audios) 8 muri 20 zizifasishwa muri uru rubanza zakumvwa mu muhezo kugirango bitazagira ingaruka ku rubanza ndetse no kuzireguraho bikaba mu muhezo.

Icya 2 cyasabwe ni uko mu batangabuhamya bagera kuri 70 bazumvwa mu mugezo kuko iperereza rigikomeje kandi bikaba ari no mu nyungu z’ubutabera ,kugirango abatangabuhamya batotswa igitutu.

Ni ubusabe abunganira abaregwa batakiriye neza kuko bavuga ko izi audio zivugwa zitigeze zimenyeshwa abaregwa ngo babe barazireguyeho yaba mu bushinjacyaha no mu bugebzacyaha bityo ibi byifuzo bikaba bije bitunguranye.

Me Buhuru yibukije urukiko ko igihe yatangiraga kunganira abaregwa basabye kubanza kumvishwa izo audios(amajwi) ariko ntibazihabwe igihe bahabwaga izindi nyandiko.

Ati:"Jye ndabona twaba tubuze ubunyamwuga kandi twaba duhubutse twemeye kumvira ayo majwi mu rukiko."

Adeline Yemeje ko Audio zivugwa ari izabo zavanywe kuri telephone zabo ariko ngo ibyo bavugaga babibwiraga abavandimwe n’inshuti zabo ngo barimo nabo abahuye n’ibyo nabo bahuye nabyo.

Izo ‘Audio’ ngo agomba kuzireguraho ariko abanje kuvuga icyaziteye.

Mukangemanyi yavuze ko izo ‘Audio’ zafatiriwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Hakurikiyeho Diane Rwigara watangiye yiregura ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, avuga ko iki cyaha cyamutunguye kuko atazi aho byavuye, akavuga ko ababiri inyuma bashaka kumukura mu rubuga rwa politiki (yise Scene Politique).


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Iradukunda (law graduate)   |   ku wa 16/10/2017, Saa 08:49

    Igitekerezo*bjr, ariko urukiko rwisumbuye rwa nyarugunga nturubaho, instead it urw’ibanze rwa nyarugunga.

  • 2

    Rukundo Emmanuel   |   ku wa 16/10/2017, Saa 10:16

    Itegeko ni rybahirizwe baburanishirizwe hafi yaho bafatiwe. Ikindi n’izo audios bazumvire mu ruhame nkuko urubanza rubera mu ruhame kandi banazihe ababurana babanze bazumve. Ni gute waburana Ku bintu utazi?

    Mukomeze mudukurikiranire

Tanga igitekerezo

-->